Abakubise umuyobozi wa ‘Neptunez Band’ bakatiwe gufungwa imyaka 11

Urukuko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka 11 n’amezi atandatu Nkuranga Alex Karemera na mugenzi we Soteri Junior Gatera Kagame rumaze kubahamya ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa.

Abakubise umuyobozi wa ‘Neptunez Band’ bakatiwe gufungwa imyaka 11

Ni ibyaha bakoze ubwo bakubitaga Enoch Aaron Rwagasana washinze Neptunez Band. Uyu mugabo bamukutiye ku i Rebero banangiza imodoka ye.

Usibye abo babiri, mugenzi wabo witwa Robert Mutabazi na Kevine Uwera bo bahamijwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe.

Imyanzuro y’Urukiko yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi.

Nkuranga na Soteri bahamijwe n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.