Amakamyo y’amashanyarazi mu kugeza imyaka ku isoko: Ibyo wamenya ku mushinga wihariye w’Abongereza mu Rwanda

Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari aho usanga abahinzi bagorwa no kugeza imyaka ku masoko kubera urugendo runini n’imihanda itari myiza. N’iyo babonye imodoka zibafasha kugeza umusaruro ku masoko, bagorwa n’igiciro gihanitse. Magingo aya, Abongereza batangije ibikorwa mu Rwanda bigamije kwifashisha imodoka z’amashanyarazi.

Amakamyo y’amashanyarazi mu kugeza imyaka ku isoko: Ibyo wamenya ku mushinga wihariye w’Abongereza mu Rwanda

Ni imodoka z’amakamyo z’Ikigo cy’Abongereza, OX Delivers, gishyira mu bikorwa uwo mushinga gifatanyije n’Abanyarwanda. Icyo kigo cyakoze imodoka cyise, OX Trucks, zifasha abatuye mu byaro kugeza umusaruro ku masoko n’abacuruzi bakabasha kurangura ibyo bakeneye bikabageraho mu gihe bari basanzwe bagorwa no kuhagera kubera kwifashisha amagare.

OX ni ikamyo yakozwe n’umuhanga witwa Gordon Murray, uri mu bakorana na Formula One.

Formula One ni isiganwa ry’imodoka nto, rimaze kwandika izina ku Isi. Kugeza ubu, riri mu mikino iboneka ku Isi yifashishwamo ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Urugero rworoshye ni uko imodoka nto zifashishwa muri iryo siganwa, buri yose ikoranye ikoranabuhanga ritanga amakuru “sensor” mu buryo burenga 300. Magingo aya, rikoresha internet ya 5G itarakwira ku Isi n’ibindi bintu bigezweho.

Gordon Murray wahanze izi modoka zifashishwa mu Rwanda, ni umwe mu bahanga Isi ifite mu bijyanye n’imodoka. Ni we wahanze imiterere y’imodoka yifashishwa mu masiganwa yitwa GMA T.50 (Gordon Murray Automotive Type 50) izajya ku isoko muri uyu mwaka.

Yagize uruhare kandi mu ikorwa ry’imodoka nyinshi za McLaren zikoreshwa muri Formula One. Aherutse gushyira ku isoko indi modoka ya siporo yitwa GMA T.33.

OX Delivers yamuritswe mu 2020 mu Bwongereza, intego ari ukugera ku isoko rya Afurika akaba ari ho yibanda mu bikorwa byayo. Aho kugurisha imodoka, gahunda yayo ni ukuzikodesha ku bahinzi n’abacuruzi bato.

Ni imodoka zakozwe bigizwemo uruhare n’umuryango udaharanira inyungu witwa Global Vehicle Trust. Ni igitekerezo wagize kigamije gutanga ubufasha mu kugeza ku bantu ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Urugendo rwa OX mu Rwanda rwatangijwe n’imodoka ebyiri zo muri ubwo bwoko. Hari muri Mata umwaka ushize mu Burengerazuba bw’Igihugu mu Karere ka Nyamasheke. Kuva icyo gihe, imodoka zavuye ku mubare w’ebyiri zimaze kugera kuri 12. Zigeza ku isoko no ku bacuruzi umusaruro wose uhereye ku mbuto, ibiryo by’amatungo n’ibindi.

Aho uyu mushinga watangiriye muri Nyamasheke, abahinzi n’abacuruzi bawita “OX” [Bavuga ngo ni Ogisi]. Mbere y’uyu mushinga, abahinzi n’abacuruzi baravunikaga, abajya kurangura ibiryo by’amatungo bakabibona batinze.

Umwe mu bacuruzi ati “ Twakoraga urugendo rurerure, tukaruha. Tutarabona OX twaravunikaga cyane, tukajya kurangura tutazi ikintu kiri budutwarire.”

Undi ati “Imizigo yacu yararaga mu nzira ndetse rimwe tukagira n’ubute bwo kugenda kubera ko bimwe bitagendaga, bigapfira mu nzira.”

Ushinzwe ibikorwa bya OX Delivers mu Rwanda, Francine Uwamahoro, yatangaje ko ubusanzwe abahinzi cyangwa se n’abandi bo mu gace izi modoka zikoreramo, bakoreshaga amagare kugira ngo bageze umusaruro wabo ku isoko ku buryo hari nk’abo byafataga iminsi ibiri.

OX ni amakamyo afite amapine yigiye hejuru ayahesha ubushobozi bwo kugenda n’ahantu hari imihanda mibi. Abashaka kugeza umusaruro ku masoko bifashishije izi modoka, bazisaba bakoresheje porogaramu ya telefoni. Kuko ubu iyo porogaramu itifashishwa mu kwishyurana, habaho kuganira ku giciro aho umushoferi aganira n’umukiliya imbonankubone, bakubaka icyizere gituma imikoranire yoroha.

Uwamahoro ati “Iterambere ryacu riri mu biganza by’abashoferi.”


Iyi sosiyete igaragaza ko kuba umusaruro wagera ku isoko abahinzi badahenzwe cyane, bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa ku buryo ubukungu bushobora kuzamuka mu buryo bworoshye.

Simon Davis uyobora OX Delivers atanga urugero ko muri Kigali nk’umuneke umwe, ugura amafaranga akubye inshuro 10 ayo ubonekeraho mu cyaro. Ati “Wabona imbuto nziza ukazigeza i Kigali, ariko amafaranga y’urugendo azatuma igiciro kizamuka.”

Imwe mu nzira zishobora gutuma ibiciro bigabanuka harimo no gukora imihanda myiza ifasha abacuruzi kugeza umusaruro wabo ku masoko. Mu gihe itaraboneka, Davis avuga ko imodoka zihendutse zishobora kunyura muri iyo mihanda itameze neza ntizangirike, zishobora gutuma ibiciro bitaba hejuru.

OX Delivers yishyuza munsi y’idolari rimwe [nk’ amafaranga 500 Frw] mu kugeza umufuka w’ibilo ijana mu ntera y’ibilometero 10 ariko umuntu ufite imifuka myinshi aba ashobora kugabanyirizwa ibiciro cyangwa se niba hari ibyo agura aho imujyaniye ibindi akaba yagabanyirizwa.

Iyi sosiyete isobanura ko yagabanyije ibiciro mu kwagura isoko ryayo. Ibyo yanabikoze irebeye no ku buryo izi modoka zigezwa mu Rwanda ko aho kuzuriza ubwato zikagera i Kigali bihenze kurusha uko zateranyirizwa mu Rwanda.

Imodoka ya OX ishobora guteranyirizwa mu gihugu n’abantu batatu, mu gihe cy’amasaha nibura 12.

Ingufu z’amashanyarazi ikoresha zihendutse ku kigero cya 50% ugereranyije na mazutu yakoreshwa. Izi modoka ziba zishobora kugenda ibilometero 170 mbere y’uko zikenera undi muriro ariko mu bice bitandukanye aho zijya gupakira ibintu, hashyizwe aho zishobora gushyiriramo umuriro. Bifata amasaha atandatu kugirsa ngo umuriro wuzuremo, ikibazo gihari ni uko nta charger zishyiramo umuriro vuba ziragera mu Rwanda ku buryo icyo gihe cyagabanuka.

Iyi sosiyete ifite abakozi 65 barimo abashoferi 40 ndetse kugeza ubu ifasha abakiliya bagera ku 1000.

Global Vehicle Trust ni yo munyamigabane wayo ukomeye aho yayishoyemo miliyoni 9,6$ ndetse yanabonye inkunga ya Guverinoma y’u Bwongereza ya miliyoni 24$. Irateganya kubaka uburyo buzajya bunatuma imyaka itangirika aho biri ngombwa itwarwe mu makamyo afite uburyo bwo gukonjesha.

Abahinzi n'abacuruzi bishimira ko "OX" yabafashije kugeza no kugerwaho n'ibicuruzwa mu buryo bwihuse mu gihe ubusanzwe byagoranaga

Izi modoka zikora mu bice ubusanzwe biba bigoye kugendamo ku buryo nk'abacuruzi bagorwa no kubona ibicuruzwa kubera inzira mbi

Ni umushinga watangirijwe mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka ushize. Ubu abantu barenga 1000 ni abakiliya ba OX

Aho OX ikorera yahinduye ubuzima bw'abahinzi n'abacuruzi ku buryo bugaragara

Amafaranga umuntu yishyura akoresheje OX angana n'ayishyurwaga n'igare nko kugira ngo ritware umufuka w'ibilo ijana ahantu hari mu ntera y'ibilometero 10

Izi modoka zikoresha amashanyarazi ku buryo nta mpungenge zo kwangiza ikirere

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Gérardine Mukeshimana, ubwo yerekwaga imikorere y'izi modoka