Ibijya gushya birashyuha! Intangiriro y’imungu ishegeshe Miss Rwanda

Burya koko ’Ibijya gushya birashyuha’. Mu ntangiriro z’iki cyumweru imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga byanyeganyejwe n’itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonné, wayoboraga Rwanda Inspiration Back Up yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Ibijya gushya birashyuha! Intangiriro y’imungu ishegeshe Miss Rwanda

Ibyaha uyu musore akurikiranyweho bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Byazamuye amarangamutima ya benshi, bihurirana n’akangononwa, inenge n’uruhuri rw’ibibazo byakunze kuvugwa muri iri rushanwa, ariko bikarenzwa ingohe.

Miss Rwanda ni irushanwa rikurikirwa cyane kuva mu gutoranya abaryitabira kugeza ku munota wa nyuma.

Ntawakwibagirwa amajoro benshi barara bategereje uwambikwa ikamba. Hari uherutse kumbwira ko umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda yirirwa aryamye, ngo aze kuyikurikira kugeza ikamba ritamirijwe uwahize abandi.

Uru rukundo ni rwo rwatumye nyuma y’uko Ishimwe uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi, ingeri zose zibona ijambo. Hari abarikamira mu kitoze n’abarivuga imyato.

Ubusanzwe Miss Rwanda ni irushanwa ryategurwaga n’abikorera ariko rikagenzurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco binyuze mu Nteko y’Ururimi n’umuco.

Abarikurikiranira hafi bagiye batunga intoki inzego za leta kuritererana, no kurebera inenge zakomeje kuvugwamo.

Muri make, ibibazo byakuruye impaka muri Miss Rwanda si bishya, nubwo byose byasembuwe n’itabwa muri yombi rya Ishimwe. Byose byaravuzwe ariko birenzwa ingohe, ku buryo hari n’abo byarenze bavuga ko Miss Rwanda ari ’indiri y’ibirura’.

Muri iyi nkuru ndaza kwibanda ku ngero z’ibibazo byagiye bivugwa muri Miss Rwanda, bikayototera aka ya mungu mu bishyimbo kuva ritangiye mu myaka 13 ishize, aho abakobwa 11 baryegukanyemo amakamba.

Ishimwe wamenyekanye nka Prince Kid wateguraga Miss Rwanda ubu ari mu maboko ya RIB
Miss Rwanda mu isura yayo

Mu 2009 ubwo hari hashize imyaka 15 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubuzima bw’igihugu n’abagituye bwari bwongeye gushinga imizi.

Aha ni ho havutse igitekerezo cy’indashyikirwa cyo kugarura irushanwa ry’ubwiza, ubwenge n’umuco, rya Miss Rwanda.

Nyakwigendera Habineza Joseph wari Minisiritiri w’Umuco n’Urubyiruko yakunze kuvuga ko ryashyizweho mu rwego rwo gukomeza gushaka ibikorwa byasusurutsa Abanyarwanda, bakava mu gahinda ka Jenoside yishwemo Abatutsi barenga miliyoni.

Ni n’amahirwe ariko yo gutinyura abakobwa, kubongerera ubushobozi no gukora ku ifaranga kuko harimo abaterankunga benshi kandi bifite.

Cyari igikorwa gishya ariko ubona gishamadukiwe na benshi biganjemo urubyiruko, dore ko abasirimutse babonaga i mahanga amarushanwa nk’aya akorwa, bagahora barota no mu rwa Gasabo yahaba.

Amata yaje kubyara amavuta ku ikubitiro Minisiteri ya Siporo, Umuco n’Urubyiruko, ifata iya mbere itegura Miss Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo iyari sosiyete y’itumanaho, Rwandatel.

Mu 2009 nibwo Bahati Grace yegukanye ikamba rya mbere rya Miss Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ryari ijoro ryiza kuri we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Buri wese yabonaga iri rushanwa nka kimwe mu bikorwa bishya kandi byiza bigamije guteza imbere umwana w’umukobwa no kugaragaza neza igihugu.

Gutegura iri rushanwa birahenze cyane. Ubushobozi bwaje kuba iyanga hashira imyaka ibiri ritaba, ryongera gusubukurwa mu 2012.

Minisiteri idaciye ku ruhande yahishuye ko mu 2010 na 2011 nta bushobozi bwari buhari bwo kongera kuritegura.

Uburyohe bwari bwagaragaye mu 2009, bwatumye mu 2012 Itorero Mashirika risanzwe rizwiho gutegura amaserukiramuco y’imbyino ryiyemeza gutegura irushanwa rya Miss Rwanda. Icyo gihe nabwo byabaye ibirori binogeye ijisho, Kayibanda Aurore yegukana ikamba.

Aba nabo akagozi kahise gacika kuko ntibongeye gutegura Miss Rwanda, bituma mu 2013 irushanwa ritaba.

Mu 2014 Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe yafashe inshingano zo gutegura iri rushanwa, ariko mu buryo bumeze nk’igerageza.

Icyo gihe igikorwa cyagenze neza ndetse Akiwacu Colombe yegukana ikamba. Intego yari uko irushanwa riba ngarukamwaka ntirizongere gusiba ukundi.

Ishimwe n’ikipe bakoranaga kuva icyo gihe binjiye mu baterankunga, bashakisha ubufasha ibihembo biraboneka kimwe n’ubushobozi bwo kuritegura,umwaka wakurikiye nabwo riraba.

Kugeza ubu, Miss Rwanda ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bimaze kwigarurira imitima ya benshi.

Iyo irushanwa ritangiye usanga buri wese atagerezanyije amatsiko uzegukana ikamba. Ku mbuga nkoranyambaga aka ya mvugo y’ubu haba ’Hahiye’, mu matsinda ya WhatsApp Miss yakamejeje, ku murimo ari yo ntero.

Mu buryo bw’imibare, ni irushanwa rikurikirwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru ndetse n’aho ribera usanga ryahuruje imbaga, yewe n’ababa mu mahanga ni kimwe mu bikorwa bakurikiranira hafi.

Uretse uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda, n’abandi begukana amakamba basigaye bahembwa n’amasosiyete atandukanye. Kugeza ubu hari umubare munini w’abakobwa babonye uburyo bwo kwiga kaminuza babikesha iri rushanwa n’andi mahirwe anyuranye.

Ingero zirahari, hari benshi mu bakobwa bagiye bitabira Miss Rwanda badatinya guhamya ko byabafunguye amaso n’ubwonko bakitinyuka, ubu hari abafite imirimo mu nzego n’ibigo bitandukanye.

Bamwe mu bakobwa begukanye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye
Miss Rwanda mu kangononwa

Itabwa muri yombi rya Ishimwe ryateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga ariko zikazwa bikomeye n’ibyaha akurikiranyweho.

Umubare w’abakobwa bitabiriye iri rushanwa bavuga ko bari barabuze aho bavugira iki kibazo ukomeje kwiyongera ubutitsa, ndetse bamwe biteguye no kuvuga akari imurori.

Iyo usubije amaso inyuma, usanga ibibazo byaratangiye kuvuka muri Miss Rwanda kuva mu 2015, ni ukuvuga ku nshuro ya kabiri Rwanda Inspiration Back Up iteguye irushanwa.

Iki kigo cyavuze ko cyifuza kujya gikurikirana umukobwa utsinze na nyuma y’irushanwa, bakamufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye.

Cyavugaga ko byatewe nuko kitanyuzwe n’ibikorwa bya ba Nyampinga babanje, icyakora Kundwa Doriane wari wegukanye ikamba icyo gihe yababereye ibamba. Induru zabaye induru, Kundwa birangira yanze ko akurikiranwa n’iyi sosiyete ahubwo ahamya ko we afite ikipe bazakorana kandi yizeye.

Uretse ukutumvikana kwa Kundwa na Rwanda Inspiration Back Up, ku rundi ruhande hari abari batangiye kubona Miss Rwanda nk’ikibazo ku bana b’abakobwa mu gihe haba hatagize igikorwa.

Mu 2015 abinyujije mu kiganiro ’The real woman show’ cyacaga kuri TV10, Murenzi Jolie wari warayoboye akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu 2009, 2012 na 2014, yavuze ko amaze kubona ko iri rushanwa ryatakaje umurongo ndetse ritagikenewe.

Yumvikanye icyo gihe ahamya ko abaritegura ari ’ibirura’.

Yagize ati "Kuri njyewe ntabwo gikenewe [Miss Rwanda], birangaza abakobwa, bazabe babikora, ni babanze bige bazavemo aba enjeniyeri, abaganga, bavemo abapilote, bavemo ibindi kuri njyewe ntabwo gikenewe, ntabwo ari cyo cyihutirwa."

"Nk’iyi Miss Rwanda iherutse rwose naravuze nti ese iyi ni kimwe na yayindi twaba twarakoze muri 2009 cyangwa 2012? Icyizere cyanjye kiragenda."

Abajijwe ikintu cyatumye ata icyizere cyo gutora Miss Rwanda, Jolie Murenzi yavuze ko atiyumvisha ukuntu sosiyete itegura iri rushanwa yaba igizwe n’abagabo, yongeraho ko kohereza umwana w’umukobwa muri Miss Rwanda bikaba bisa nko kumwohereza mu birura.

Ati "Ntabwo wakora Miss Rwanda ukayiha abantu batari abagore ngo ari bo bayitaho, ndavuga nk’umubyeyi. Ubundi mu ba Miss b’ibindi bihugu bikurikiranwa n’abagore, ntaho biba bihuriye n’abagabo."

"Rero iyo hajemo kompanyi z’abagabo uretse ko njye ntanashaka ko umwana wanjye abijyamo, ntanibyo ashaka, Imana yaramfashije, narayibisabye, nta mubyeyi wakagombye gushyira abana be mu birura. Kuri njye Miss Rwanda nta ndangagaciro igifite."

Abajijwe icyo abona cyaha agaciro Miss Rwanda, yagize ati "Nibayishinge abagore, hanyuma iterwe inkunga n’abikorera."

Amagambo y’uyu mubyeyi ntabwo yakiriwe neza n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda, bwamugaragaje nk’utakabaye avuga ibyo yavuze cyane ko nta kimenyetso cyari gihari.

Icyakora nubwo byari bimeze nk’impuruza, ibitekerezo by’uyu mubyeyi byarangiriye mu itangazamakuru kuko abantu batigeze bicara ngo babiganireho, harebwe icyakorwa akangononwa gashire.


Mu 2015, Murenzi Jolie wari umaze kuyobora akanama nkemurampaka inshuro eshatu zabanje, yagereranyije abategura Miss Rwanda n'ibirura
Ikamba rya Jolly Mutesi ryongeye gutunga itoroshi mu mitegurire n’imitangire y’amakamba

Mu 2016 induru zongeye kuvuga muri Miss Rwanda, ubwo hatorwaga Miss Mutesi Jolly.

Umusore witwa Niyonzima Eliel Sando yagaragaje ko yafatanyije n’ubuyobozi bw’iri rushanwa mu guhesha uyu mukobwa ikamba mu buryo bw’amanyanga.

Niyonzima yerekanye ko uburyo iri kamba ryatanzwe butaciye mu mucyo, kuko abategura irushanwa bari barateguye ko uyu mukobwa ari we uzambikwa ikamba rugikubita.

Uyu musore yanakomoje kuri byinshi birimo no kuba umubyeyi wa Miss Jolly Mutesi yicuza kuba umwana we yaritabiriye iri rushanwa.

Gusa icyo gihe Mutesi Jolly yamaganiye kure ibyatangajwe n’uyu musore, agaragaza ko ibyo avuga nta kuri kurimo kandi bidafite ishingiro, yongeraho ko ari ibintu yatewe n’uko yashatse kumubera umujyanama undi akamubera ibamba.

Byose byarangiye Jolly Mutesi yemeye gukorana na Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe.

Ibi ariko byazamuye amarangamutima y’abantu bongera kwibaza uburyo amakamba atangwa muri Miss Rwanda, niba nta manyanga abamo yo gutegura uzaryegukana mbere y’uko riba.

Hari n’abarengagaho bakavuga ko ikamba rigurwa amafaranga cyangwa izindi ruswa zirimo n’iy’igitsina.

Amajwi bikekwa ko ari aya Ishimwe aganira na Muheto wegukanye iri kamba, yumvikana amwibutsa uburyo yamurwaniye ishyaka ngo akunde ahige abandi bakobwa, akamusaba kubyibuka no kubizirikana na we akamwitura akamuha ’ibyishimo’.

Bitewe n’aya majwi, hari abatangiye gutekereza ko abategura Miss Rwanda ari nabo bagenaga uwegukana ikamba, uwo badashaka agataha yimyiza imoso.

Miss Mutesi Jolly yegukanye ikamba rikurikirwa n'induru
Induru mu gutanga isoko ry’utegura Miss Rwanda

Mu 2016 Minisiteri y’Umuco na Siporo ibinyujije mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco [RALC] yatanze isoko ryo gushakisha rwiyemezamirimo ubishoboye wagombaga gutegura irushanwa rya Nyampinga wa 2017.

Isoko ryahataniwe n’ibigo bine, mu cyiciro cya nyuma hemerwa bibiri icyitwa General Logistic Services na Rwanda Inspiration Back Up.

General Logistic Services yatangajwe ko yatsinze, gusa ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butanga ubujurire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta (RPPA), birangira inatsinze yegukana isoko ityo.

Icyakora nyuma yo kuryegukana, buri mwaka abanyamakuru bakunze kubaza ubuyobozi yaba muri Minisiteri ndetse na RALC, igihe iri soko rizarangirira hakongera guhatana abandi bashya, ariko igisubizo gikomeza kugorana.

Rwanda Isnpiration Back Up yateguye iri rushanwa, ndetse uko imyaka yisunikaga ukabona ko Minisiteri igenda ikuramo akayo karenge kugeza ubwo yari itakigaragara muri iki gikorwa.

Amasezerano yari yahawe General Logistic Services ubwo yatsindaga yavugaga ko bahawe gutegura iryo rushanwa umwaka umwe, ryagenda neza bakabongeza imyaka itatu. Bivuze ko ari nayo yari guhabwa uwegukanye isoko.

Icyakora ku mpamvu zitamenyekanye, byarinze bigera mu 2022 Rwanda Inspiration Back Up igitegura iri rushanwa.

Rwanda Inspiration Back Up mu bihe bitandukanye yagiye ihindura ibirango bya Miss Rwanda nyamara atari umushinga wayo, bituma benshi batekereza aho ikuye ubwo bubasha, ndetse bamwe bakavuga ko irushanwa "yarishimuse".

Ibi byashimangirwaga no kuba Minisiteri y’urubyiruko n’umuco isa n’iyakuye amaboko kuri iri rushanwa, bityo bigaha abaritegura uburenganzira bwo gukora ibyo bishakiye.

Miss Nishimwe Naomie na Rwanda Inspiration Back Up bakozanyijeho

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie akimara kwambikwa ikamba, yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up nk’abajyanama be. Ibi byahise bizana agatotsi hagati y’impande zombi.

Uyu mwuka mubi watumye Miss Nishimwe adahembwa umushahara yari yemerewe, ndetse na bimwe mu bihembo yari yaragenewe ntiyabihabwa.

Uyu mukobwa yaje kwandikira Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ayimenyesha ikibazo yahuye nacyo, ndetse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga atangira guca amarenga y’uko azishakira ubutabera, bituma abantu bashyashyanira kugishakira umuti.

Nyuma y’inama zinyuranye zahuje uyu mukobwa n’inzego za Leta zirimo Minisiteri n’Inteko y’Umuco, byaje kwanzurwa ko yishyurwa amafaranga ye ndetse n’amasezerano ubuyobozi bwa Miss Rwanda bugirana n’abahatanira ikamba akavugururwa.

Ibi niko byakozwe, ariko ikijyanye no kuvugurura amasezerano cyo cyagiye gikorwa biguruntege ku mpamvu zitasobanuwe.

Hari abasanga ibi byakabaye byareretse Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ko iri rushanwa ari bo rireba, kuko n’ibyangiritse ari bo bibazwa.


Miss Nishimwe Naomie yagiranye ikibazo na Rwanda Inspiration BackUp gikemukira muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco
Abanyarwanda babeshywe izuba riva

Mu 2020 umukobwa witwa Ingabire Jolie Ange yasezeye mu mwiherero wa Miss Rwanda. Uku gusezera ntabwo kwigeze kuvugwaho cyane kuko hatangwaga impamvu zitandukanye.

Icyakora mu Kinyarwanda baravuga ngo iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe! Nyuma y’amezi make asezeye mu irushanwa, hamenyekanye amakuru y’uko uyu mukobwa yabyaye.

Kubyara ubundi ntabwo aribyo byakabaye ikibazo, ahubwo hibajijwe impamvu ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwafashe icyemezo cyo kubeshya kandi bazi neza ko mu byatumye asezera cyangwa asabwa gusezera mu mwiherero, ari uko ibizami byagaragazaga ko atwite.

Kuba ntawigeze yifuza kugaragaza ukuri kuri iki kibazo kandi cyari cyamaze kumenyekana, byatumye abakurikiranira hafi iri rushanwa batangira gutakariza icyizere amakuru arivamo.

Mu 2022, Uwankusi Nkusi Linda nawe yaje gusezera mu mwiherero wa Miss Rwanda nawe avuga ko ari impamvu ze bwite.

Kugeza magingo aya, abakurikiranira hafi imyidagaduro ntabwo barizera iby’aya makuru kuko batizeye ko batabeshywe nk’uko byagenze mbere.

Amakuru IGIHE ifite ni uko isezera ry’aba bakobwa mu mwiherero wa Miss Rwanda cyabaga ari icyemezo cyabo n’ubuyobozi bw’abategura iri rushanwa, mu gihe Minisiteri n’izindi nzego bireba nabo babibonaga ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.


Uwankusi Nkusi Linda yasezeye muri Miss Rwanda 2022 akigera mu mwiherero
Impungenge ni zose ku hazaza h’irushanwa

Abakobwa begukanye amakamba muri uyu mwaka ndetse no mu yatambutse bagifite aho bahurira n’abafatayabikorwa ba Miss Rwanda, bari mu gihirahiro buri wese yibaza ikigiye gukurikiraho cyane ko umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga iri rushanwa yatawe muri yombi.

Hari abakobwa bagitegereje ko amasezerano yabo n’abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda ashyirwa mu bikorwa, hari ndetse n’abo mu myaka yatambutse bakiri gukurikiranira hafi uko igikorwa kimeze kuko ibyo bemerewe bamwe batarabihabwa.

Ntawe ushidikanya ku kamaro ka Miss Rwanda ku mwana w’umukobwa uba waryitabiriye, ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Tutarondoye ibikorwa by’akamaro abakobwa bakorera umuryango nyarwanda nyuma yo kwitabira Miss Rwanda n’akamaro gakomeye iri rushanwa ribagirira, buri wese uri gukurikirana ibiri kuribamo aribaza igikwiye gukurikira.

Umwe mu bantu twaganiriye ukunze kuba hafi y’iri rushanwa ariko utifuje ko amazina ye ashyirwa mu nkuru, yavuze ko Minisiteri nk’urwego rwakabaye rwararebereye iri rushanwa n’uyu munsi rukirifite mu nshingano, yagakwiye kongera ingufu mu gukurikirana ibiriberamo byose.

Yongeyeho kandi ko iyi Minisiteri ikwiye kumva ko ifite inshingano mu gushyira umucyo ku kibazo icyo aricyo cyose cyavuzwe muri Miss Rwanda, kuko iyo gicecetswe gishobora gukemukira mu gikari ariko ntibibe umuti urambye.

Minisiteri kandi ikwiye kugira ukuboko mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, kugenzura ko amasezerano n’abafatanyabikorwa yubahirizwa ntihagire na kimwe cyangirika.

Ikindi gikwiye kwihutirwa ni ugushaka uko irushanwa ribonerwa abandi baritegura kuko abari barisanganywe bamaze kwambara icyasha, nubwo Ishimwe atarahamwa n’ibyaha.

Icya nyuma ni ukugarurira Miss Rwanda icyizere mu maso, mu mitima n’ibitekerezo by’abayikunda n’abifuza kuyijyamo kuko hari ababyeyi benshi batazongera gushamadukira kohereza abana babo muri iri rushanwa. Ntitwibagiwe n’abafite igikomere cy’uko abana babo baba barahohotewe.


Hari kwibazwa uko ibikorwa bya Miss Rwanda biza gukomeza

Irushanwa rya Miss Rwanda ni rimwe mu akurikirwa bikomeye