Ibyihariye ku mushinga wa miliyari 160 Frw ugiye guhindura isura y’utujagari muri Kigali

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwaremezo n’imibereho y’abatuye Umujyi wa Kigali no guha umwihariko Imijyi itandatu iwunganira, hagamijwe kuyongerera ubushobozi muri serivisi zitandukanye.

Ibyihariye ku mushinga wa miliyari 160 Frw ugiye guhindura isura y’utujagari muri Kigali

Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu y’Iterambere [NST1], iteganya ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba batujwe mu mijyi. Imijyi yunganira uwa Kigali irimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.

Mu bikorwaremezo by’ibanze byubakwa muri iyo mijyi harimo imihanda, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, amasoko, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa bifasha mu iterambere ry’abaturage muri rusange.

Mu 2016 hatangijwe icyiciro cya mbere cy’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho mu gihugu, Rwanda Urban Development Project [RUDP I], cyasojwe mu 2021.

Mu byakozwe muri icyo cyiciro harimo ibikorwa by’ingenzi nko kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahazwi nko mu Agatare hangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

Ubwo hatangizwaga icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga (RUDP II), kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Erneste yavuze ko uburyo muri aka gace ko mu Biryogo hasigaye hari ‘Car Free Zone’, ariyo mpamvu yatumye hatekerezwa uburyo uyu mushinga wakomeza.

Ati “Iri vugurura ry’uduce nka turiya tw’ahantu haba hari utujagari, hakajyamo imihanda, amashanyarazi, inzira zitwara amazi ku buryo haba imigenderanire, abantu bakagenda hakaba umutekano hakajya amatara ndetse n’ibindi. Ni umushinga mwiza cyane watumye hatekerezwa uko wakongera gukorwa hirya no hino muri Kigali n’indi Mijyi yunganira Kigali.”

Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko kugeza ubu amafaranga yo gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga angana na miliyari 160 Frw yamaze kuboneka ndetse kuri ubu ishyirwa mu bikorwa rizahita ritangira.

Kigali yahawe miliyari 60 Frw

Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko muri uyu mushinga, Umujyi wa Kigali wonyine uzahabwa miliyari 60 Frw, ni ukuvuga ko izindi miliyari 100Frw zizasaranganywa imijyi isigaye haherewe kuri Muhanga na Huye.

Muri Kigali uzakorerwa hafi y’umugezi wa Mpazi iherereye mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo yo muri Nyarugenge ndetse hanashyirwe ibikorwaremezo bigamije guca intege utujagari two mu Gatenga muri Kicukiro, Nyabisindu mu Murenge wa Remera na Nyagatovu mu wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Muri utwo tujagari tune hazakorwa ibikorwa birimo imihanda, inzira z’amazi, inzira z’abanyamaguru ndetse hakaba hari n’umwihariko wo gutunganya ibishanga bya Rwampara, Gatenga, Gikondo, mu gishanga cya Rugenge ugana Nyabugogo n’ahandi.

Ibyo bishanga byiganjemo ibyari byaratuwemo ibindi bikorerwamo n’inganda ku buryo byari byarangiritse, bigiye gutunganywa hakurikijwe icyo igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ibi bikorwa bizahindura imibereho y’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ariko noneho bigahindura n’isura yawo, ikaba iyifuzwa yo kugira Umujyi ukeye ufite isuku kandi utoshye.

Ni ibintu ashingira ku kuba mu Biryogo kuri ubu ubuzima bwarahindutse, ati “Abaturage, icyo bungukiramo iyo dukoze imishinga nk’iyi, icya mbere ni uko babonamo ako kazi kuko nibo babikora ariko icya kabiri ni imibereho yabo ihinduka aho batuye.”

Yakomeje agira ati “Ndafata urugero rw’uyu mushinga wabanje wo mu Agatare cyangwa mu Biryogo, twakozemo imihanda y’ibirometero icyenda, urumva ko kari akajagari kadafite imihanda, kuva ku rugo rumwe ugera ku rundi bigorona.”

Muri aka gace kandi hakozwe ibilometero bitandatu by’inzira z’abanyamaguru ari nazo zitwikiriye zikaba zinyuramo amazi, hashyizwemo amatara ku muhanda.

Rubingisa ati “Icyo abaturage bungukiramo rero ni ukuba bigabanyije kuba mu manegeka noneho bakabona kwiteza imbere bahereye ku bikorwaremezo by’ibanze Leta iba yashyizemo.”

Yakomeje agira ati “Ubu ugeze mu Biryogo, usanga abantu baratangiye kuvugurura inzu zabo kuko zabonye agaciro karushijeho, tugiye no kubikora rero muri utwo tujagari tundi tune kandi turifuza ko byazihutishwa bigatanga umusaruro ku baturage, bakaba heza bikanagabanya ingaruka tujya tugira z’ibiza, turacyafite n’ahandi tuzakomereza.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Roland Pryce yashimye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gukoresha neza inkunga iba yahawe kugira ngo ishyire mu bikorwa imishinga igamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ikigamijwe ni uguhindura ubuzima n’imibereho y’abaturage bacu, kububakira ibikorwaremezo bibafasha mu kwiteza imbere kuko niba bahawe amashanyarazi, bizatuma bagira ibikorwa by’ubucuruzi batangire biteze imbere.”

Abaturage bagomba kwigishwa impamvu yo kwegerezwa ibi bikorwaremezo….

Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya mbere habayeho imbogamizi zirimo kwimura abaturage ahanini bishingiye ku myumvire ndetse n’uburyo baba baragiye bubaka muri ako kajagari.

Avuga ko kuri ubu hazashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage bakabasha kumva impamvu ituma bahabwa ibyo bikorwaremezo n’inyungu bazabikuramo.

Ati “Buriya igikorwa cyose cy’amajyambere iyo kigiye kujya ahantu, abantu bakwiye kubanza kumenya igikorwa kigiye kuhajya kiratumarira iki, kiratuzanira izihe nyungu, icyo nacyo ni ikintu tuzitaho cyane ku buryo ibyo gutanga ingurane bizajya bigenda neza.”

“Ibyo nanone bikagendana n’umutekano w’abaturage n’ibyabo, niba umushinga ugiye kunyura ahantu […], hari igihe umuhanda uca ahantu ugasanga umuturage bamusize ku mukingo, amazi bayayoboye mu rugo rw’umuturage, ibyo byose ni ibintu bizitabwaho kugira ngo imishinga y’iterambere itazanira ibibazo abaturage ahubwo ibabyarire inyungu.”

Agace ka Nyabisundu na Nyagatovu kari ku buso bwa hegitari 76, ahatuye abaturage 3,915 aho batuye mu bucucike bwa 1,237 ku kilometero kimwe. Muri uyu mushinga aha hantu hazubakwa imihanda ingana na kilometero 7,4.

Ahari umugenzi wa Mpazi hazubakwa imihanda ingana na kilometero 8,2, iyi mihanda ikazafasha abaturage kugera ku masoko mato, ku bibuga by’imikino, ahari ibiro bya Kora Cell ndetse n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara. RUDP II izasiga abaturage 17,621 bo muri aka gace babasha kugera ku bikorwaremezo by’ibanze.

Mu gice cya Gatenga RUDP II izasiga hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 11,8 ikaba izafasha abaturage bagera kuri 17,621 kugera ku bikorwaremezo nibura muri metero 500.

Hazatunganywa kandi ibice bikunze kwibasirwa n’imyuzure mu bihe by’imvura birimo mu Rugunga, Rwandex, Gisozi, Kinyinya, Karuruma, na Nyabisindu. Ni mu gihe ibishanga bya Rugengerwintare, Kibumba na Nyabugogo bizatunganywa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ibi bikorwa byo gutunganya ibishanga n’aha hantu hakunze kwibasirwa n’imyuzure abaturage 220,500 bazabyungukiramo, barimo abo ubuzima bwabo bwari buri mu kaga ko gutwarwa n’imyuzure.

Uyu mushinga wa RUDP II kandi uzakorerwa no mu mijyi yunganira Kigali aho nk’i Huye hazubakwa igicumbi cy’uburezi n’igicumbi ndangamuco, i Muhanga hakazubakwa isoko rigezweho n’imihanda ireshya n’ibilometero 6,9.


Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ni umwe mu bitabiriye iyi nama

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Roland Pryce yashimye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gukoresha neza inkunga iba yahawe

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ibi bikorwa bizahindura imibereho y’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, Munyazikwiye Faustin, atanga ibitekerezo

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko ibi bikorwa biteza imbere igihugu

inisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko abaturage bazajya bigishwa akamaro k'ibi bikorwaremezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase, yari yitabiriye iki gikorwa

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa