Ikigo cya Ellen DeGeneres gikora ubushakashatsi ku ngagi cyafunguwe mu Birunga

Ikigo Ellen DeGeneres Campus kirengera urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga, cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022.

Ikigo cya Ellen DeGeneres gikora ubushakashatsi ku ngagi cyafunguwe mu Birunga

Ni ikigo cyubatswe n’umunyamakuru w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ellen DeGeneres umenyerewe mu kiganiro ’The Ellen DeGeneres Show’.

Iki kigo yagihawe mu 2018 nk’impano, agihabwa n’umufasha we Portia de Rossi ku bw’urukundo DeGeneres yakuze akunda Dian Fossey wamaze imyaka myinshi y’ubuzima bwe akora ubushakashatsi ku ngagi zo mu misozi mu Rwanda, nka zimwe ziri gukendera ku Isi.

Iki kigo cyitezweho kuzaba igicumbi cy’ubushakashatsi n’uburezi ku ngagi.

Mu muhango wo gufungura iki kigo wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga DeGeneres ari muri Amerika, yavuze ko ari ibintu bishimishije cyane kuba abashije gukabya inzozi ze.

Ati “Nakuze mfata Dian Fossey nk’umuntu w’icyitegererezo kubera ibyo yakoze ngo amenyekanishe ingagi zo mu misozi. Ndibuka nsoma kuri National Geographic, mbona uyu mugore Dian ari mu bihuru n’ingagi , nkavuga nti ‘Mana yanjye, mbega ibiremwa bitangaje!’ Nari mfite imyaka 12.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’iyi myaka ine rero, nishimiye gutangaza ko ikigo Ellen DeGeneres Campus of Dian Fossey Fund gifunguwe ku mugaragaro.”

DeGeneres yasabye buri wese yaba abashakashatsi n’abandi bifuza kumenya byinshi ku ngagi zo mu misozi, kuzasura icyo kigo bakamenye byinshi.

Ati “Ni ikigo kigezweho ku bashakashatsi hirya no hino mu guteza imbere ibungabungwa ry’ingagi n’ubukerarugendo. Hari icyumba kinini abantu bashobora kujyamo bakamenya byinshi ku ngagi . Hari ibintu bynshi. Iyo mbonye izina ryanye iruhande rw’irya Dian Fossey kuri iki kigo twubatse, ni icyubahiro gikomeye.”

Kuri DeGeneres, intego ye ni ugukomeza umurage Dian Fossey yasize wo kwita ku ngagi zo mu misozi n’izindi nyamaswa ziri gukendera ku Isi.

Ati “Yaramfashije cyane ubwo nari muto, rero nizeye ko nanjye nazafasha abandi bantu kugira ikintu cyihariye bakora, atari ku ngagi gusa ahubwo no ku bundi bwoko bw’inyamaswa buri gukendera.”

“Nizeye ko muzagira akanya mukajya mu Rwanda mukirebera , mukabona ingagi kuko ni inyamaswa zihindura uko umuntu yiyumvaga.”

Icyo kigo ni nacyo kizaba Icyicaro Gikuru cya Dian Fossey Gorilla Fund yatangijwe n’Umunyamerika w’umushakashatsi ku ngagi, Dian Fossey, mu 1966, akicirwa mu Rwanda mu 1985.

Muri iki kigo harimo za laboratoires zirimo ubwoko busaga 250 000 bw’ibimera.

Hari ahantu ho kwerekanira urugendo rwo kubungabnga ingagi zo mu misozi uherereye mu gihe cya Dian Fossey kugeza ubu. Aha harimo ibikoresho n’ibindi byakozwe cyangwa byakoreshejwe mu gihe Fossey yabaga mu Rwanda, ubuzima n’ibikorwa by’abandi bagize uruhare mu kubungabunga ingagi zo mu misozi ndetse n’icyumba kinini cyerekanirwamo ubuzima bw’ingagi mu birunga.

Iki kigo cyubakishijwe na byinshi mu bikoresho byakorewe mu Rwanda. Cyubatse mu buryo burengera ibidukikje uhereye ku gisenge, ubusitani cyubatsemo, uburyo bwo gufata amazi y’imvura, ahantu hanini hafi yacyo hahoze hahingwa ubu hari guterwa amashyamba n’ibindi.

Kubaka iki kigo byatwaye miliyoni zisaga 14 z’Amadolari (ni ukuvuga asaga miliyari 14 Frw). Mu kucyubaka, abanyarwanda basaga 2300 bahawemo akazi.

Iki kigo cyubatse mu buryo burengera ibidukikije

Ellen DeGeneres Campus igamije kwita ku kubungabunga ingagi zo mu misozi n'urundi rusobe rw'ibinyabuzima

Byitezwe ko iki kigo kizaba igicumbi cy'ubushakashatsi n'ubukerarugendo byose bigamije kubungabunga ibidukikije


Iki ni icyumba cyerekanirwamo filime n'ubuzima bw'ingagi zo mu misozi muri Ellen DeGeneres Campus

Iki cyumba cyubatswe mu buryo bugezweho butuma ukireberamo ubuzima bw'ingagi amera nk'uri kumwe nazo mu Birunga

Ellen DeGeneres ubwo yasuraga ingagi zo mu Birunga mu 2018

Ellen DeGeneres yubatse iki kigo nyuma yo gukorwa ku mutima n'ibikorwa bya Dian Fossey

Aba mbere batangiye kujya gusura Ellen DeGeneres Campus i Musanze