Imodoka itwara abakinnyi ba APR FC yakoze impanuka

Ikipe ya APR FC yakoze impanuka ubwo imodoka yari itwaye abakinnyi yavaga i Shyorongi yerekeza kuri Stade ya Kigali.

Imodoka itwara abakinnyi ba APR FC yakoze impanuka

Iyi modoka ya APR FC yagonganye na ‘Toyota Hiace’ yari iyiri imbere. Iyi kipe yakoze impanuka ubwo yaganaga kuri Stade ya Kigali, ahagomba kubera umukino uyuhiza na Marines mu mukino wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro.

Ubutumwa APR FC yashyize kuri Twitter bugaragaza ko nta muntu n’umwe wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka.

Ubu butumwa buragira buti “Abakinnyi ndetse n’abandi bari mu modoka yerekezaga ku kibuga bagakora impanuka kugeza ubu bose ni bazima nta n’umwe wagize ikibazo.”

APR FC irakina na Marines FC guhera saa Cyenda mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro cya 2022.

Umukino ubanza wakiniwe i Rubavu warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Itangishaka Blaise. APR FC nikomeza izahura na Rayon Sports muri 1/2 .


Imodoka ya APR FC isanzwe itwara abakinnyi yakoze impanuka