Imwe mu nkura zera ziheruka kuzanwa mu Rwanda yabyaye

Imwe mu nkura zera (whites rhinos) zageze mu Rwanda tariki ya 28 Ugushyingo 2021 zivuye muri Afurika y’Epfo yabyaye, bituma ubwoko bw’izi nyamaswa buri muri Pariki y’Igihugu y’Akagera buba 31.

Imwe mu nkura zera ziheruka kuzanwa mu Rwanda yabyaye

Aya makuru yatangajwe na Pariki y’Igihugu y’Akagera ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Iyi Pariki yavuze ko inejejwe no kuba inkura ya mbere yera yavukiye mu Rwanda, ibyawe n’imwe mu ziherutse kuzanwa mu gihugu.

Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo zaje binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Howard G Buffet n’Ikigo African Parks.

Zaje ari impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.

Ubusanzwe inkura zera (White Rhinos) ntabwo ari umweru nk’uko izina ryazo ribivuga, ahubwo bivugwa ko ryakomotse ku Baholandi babaga muri Afurika bazitaga ’Wijd’ (Wide) bashaka kuvuga inyamaswa ifite umunwa munini bikaza kumvwa nabi n’abavuga Icyongereza bayita ‘white’.

Mu 2021 nibwo bwa mbere mu Rwanda hageze inkura zera (whites rhinos) nyuma y’iz’umukara zari zihasanzwe.


Iyi ni imwe mu nkura zera zageze mu Rwanda mu 2021. Aha yari kumwe n'umwana wayo wavukiye mu Rwanda

Bwa mbere mu Rwanda havukiye inkura yera

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko inejejwe no kuba inkura ya mbere yavukiye mu Rwanda ibyawe n’imwe mu ziherutse kuzanwa mu gihugu.