Jules Sentore yerekeje ku mugabane w’u Burayi

Jules Sentore uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki gakondo, yatumiwe mu bitaramo bizabera ku mugabane w’u Burayi aho yamaze kwerekeza kuri uyu wa 28 Mata 2022.

Jules Sentore yerekeje ku mugabane w’u Burayi

Ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Kigali, Jules Sentore yabwiye IGIHE ko afite igitaramo yatumiwemo muri Suède nubwo nta byinshi yakivuzeho.

Ni igitaramo Jules Sentore yavuze ko kizaba mu mpera z’iki cyumweru, anahishura ko kimwe mu byamushimishije kurusha ibindi ari ukuntu abamutumiye bashingiye ku ndirimbo ye ‘Imbere ni heza’.

Ati “Imbere ni heza, ni indirimbo nasohoye mbona itakiriwe neza nk’uko nari mbyiteze ariko natunguwe no kumva uwantumiye i Burayi ambwira ko ngomba kwitegura kuyiririmba.”

Imbere ni heza ya Jules Sentore, ni indirimbo yakoze mu 2019 igaruka ku kwereka abantu ko bashyize hamwe batera imbere.

Uretse iki gitaramo Jules Sentore afite muri Suède, yavuze ko ateganya n’ibindi bitaramo binyuranye kuko ibiganiro bikomeje hagati y’abamutumira n’ikipe y’abajyanama be.

Ubwo yari ageze mu ndege, Jules Sentore yabanje gufata ifoto n'abapilote bari bayitwaye

Jules Sentore yerekeje ku mugabane w'u Burayi aho azamara ukwezi

Jules Sentore agiye gutaramira muri Suède