Kwibuka28: Minisiteri ya siporo yashyizeho amabwiriza agenga ibikorwa bya siporo

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu cyumweru cy’Icyunamo ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa n’abakora siporo.

Kwibuka28: Minisiteri ya siporo yashyizeho amabwiriza agenga ibikorwa bya siporo

Hamwe n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangijwe ku wa Kane, tariki ya 7 Mata bikazageza ku wa 13 Mata 2022, Minisiteri ya Siporo yagaragaje ibikorwa bya siporo byemewe n’ibitemewe.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko muri iki cyumweru imyitozo y’umuntu ku giti cye yemewe ariko hari ibikorwa byabaye bisubitswe.

Ni mu gihe uhereye tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 13 Mata 2022, amarushanwa mu byiciro bitandukanye abaye asubitswe.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Amakipe cyangwa abakinnyi bafite imikino mpuzamahanga hagati ya tariki 7-13 Mata 2022 bemerewe kuyitabira babanje kubisaba bakanabyemererwa na Minisiteri ya siporo.”

Indi ngingo ivuga ko inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera imbaraga (Fitness and Body building) zemerewe gukora zakira umuntu uje ku giti cye.

Bigendanye no kuba igikorwa cyo kwibuka kimara iminsi 100 uhereye tariki 7 Mata 2022 kuzageza ku wa 3 Nyakanga 2022, ibikorwa bya siporo muri rusange bibujijwe aho imihango yo kwibuka ibera.


Indi ngingo ivuga ko inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera imbaraga (Fitness and Body building) zemerewe gukora zakira umuntu uje ku giti cye