LIVE: Abafaransa 63.23% bamaze guhitamo perezida bifuza hagati ya Macron na Le Pen (Amafoto)

Abafaransa barenga miliyoni 48 ni bo biteganyijwe ko bari butore Umukuru w’Igihugu uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National.

LIVE: Abafaransa 63.23% bamaze guhitamo perezida bifuza hagati ya Macron na Le Pen (Amafoto)

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022. Bari imbere mu bakandida 12 bacyitabiriye, Macron yagize amajwi 27.85% mu gihe Le Pen yabonye 23.15%.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, biteganyijwe ko ari bwo harara hamenyekanye Perezida mushya w’u Bufaransa, uzayobora abasaga miliyoni 67 mu myaka itanu iri imbere.

Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa, arahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora igihugu no muri manda ya kabiri.

Si ubwa mbere, Emmanuel Macron yahuriye na Marine Le Pen mu cyiciro cya nyuma kuko no mu 2017 ni bo bari bahanganye.

Ubwo aba bakandida bombi baheruka guhurira mu matora mu 2017, Macron yatsinze ku majwi 66%.

Macron aramutse yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa yaba akuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, ko nta mukuru w’igihugu utorerwa manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002.

UKO AMATORA ARI KUGENDA MU BUFARANSA NO MU MAHANGA:

  UBWITABIRE BW’ABATOYE BWAGEZE KURI 63.23%

17:00: Saa Kumi n’Imwe zuzuye neza, Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa yatangaje ko abamaze gutora muri rusange ari 63.23%. Iyi mibare yagabanutse kuko mu cyiciro cya mbere, ubwitabire bwageze aya masaha buri kuri 65%.

Mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga mu matora yo mu 2017, imibare y’ubwitabire yari kuri 65,30% mu cyiciro cya kabiri.

  Hari ibice by’Isi aho amatora yarangiye

Mu Bufaransa bari gutora mu gihe mu bindi bice by’igihugu amatora yabaye ndetse hamwe na hamwe yarangiye nko muri Caraïbes na Amerika.

  Macron yahuje urugwiro n’abamushyigikiye

Mbere yo gutora, Emmanuel Macron yeretse urugwiro abari i Touquet, Umujyi uri mu Majyaruguru y’u Bufaransa, ayo yatoreye.

  Marine Le Pen afite icyizere

Marine Le Pen ubwo yari amaze gutora mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko atarakurayo amaso.

Yavuze ko atuje kandi ‘afitiye icyizere Abafaransa.’

  Macron yashimiye abari gukora ku biro by’itora

Emmanuel Macron abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimye abakozi bashyizwe ku biro by’itora, avuga ko bakora akazi k’ingenzi.

Yagize ati “Ku bihumbi by’Abafaransa bari gutuma ibikorwa byo gutora bibaho, mwakoze. Mu byumba by’itora mu mijyi n’ibyaro byacu, muri imitima ya demokarasi twubakiyeho.’’

  Amatora yabaye mu bihe bidasanzwe bya COVID-19 n’intambara yo muri Ukraine

Emmanuel Macron yagiye ku butegetsi mu 2017 asezeranya kubaka politiki itanga impinduka ariko hari abinubira ko batarayibona.

Nyamara ubutegetsi bwe bwashegeshwe n’imyigaragambyo ya hato na hato, icyorezo cya Covid-19 n’izamuka ry’ibiciro ku birimo ibikomoka kuri peterori.

Ikindi cyashegeshe ubutegetsi bwe ni ihungabana ry’ubukungu bw’Isi bwatewe n’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, kuri ubu imaze iminsi 60 itangijwe.

Nubwo bimeze bityo ariko Macron ni we uhabwa amahirwe imbere ya Marine Le Pen bahanganye. Amakusanyabitekerezo atandukanye agaragaza ko Macron afite amahirwe yo gutsinda Le Pen amurushije amajwi 10%.

Marine Le Pen ni inshuro ya gatatu agerageje kuba Perezida. Nta gushidikanya ko yigiye ku makosa yakoze ubwo yatsindwaga na Macron mu cyiciro cya kabiri cy’amatora mu 2017.

Kugeza ubu, ikitazwi ni abari bwitabire aya matora cyane ko henshi mu Bufaransa bari mu biruhuko, hari abanze gushyigikira aba bakandida bahatanye n’abahisemo gutora impfabusa cyangwa kutajya ku biro by’itora.

Ikusanyamakuru ryakozwe mbere y’amatora ryerekanye ko nibura abantu 61% mu biyandikishije ari bo bari bwitabire amatora.

  Macron na Le Pen bamaze gutora

Marine Le Pen w’Ishyaka Le Rassemblement National ahagana saa Tanu ni bwo yatoreye mu Gace ka Hénin-Beaumont.

Macron umaze imyaka itanu ayoboye u Bufaransa we yatoreye mu Gace ka Touquet.

Mbere y’uko bajya gutora, babanjirijwe n’abarimo abakandida bahoze bahanganye nka Anne Hidalgo watoreye mu Mujyi wa Paris na Valérie Pécresse watoreye i Vélizy-Villacoublay.

Muri Werurwe 2022, abantu miliyoni 48,7 ni bo biyandikishije nk’abazatora. Hiyongereyeho 856.000 ugereranyije na Gicurasi 2021. Nibura Abafaransa 95% bafite imyaka yo gutora biyandikishije kuri lisite y’abazatora.

  Benshi mu biyamamaje mu cyiciro cya mbere cy’amatora bamaze gutora

Abakandida bari muri 12 bari bahataniye umwanya wo kuyobora u Bufaransa ku ikubitiro bamaze gutora Perezida.

Aba barimo Jean-Luc Mélenchon watoreye mu Mujyi wa Marseille ahagana saa Yine n’iminota 30.

Jean-Luc Mélenchon w’Ishyaka La France Insoumise mu cyiciro cy’amatora giheruka yaje inyuma ya Marine Le Pen ku mwanya wa gatatu, yagize amajwi 20%.

Eric Zemmour wo mu Ishyaka Reconquête wabaye uwa kane n’amajwi 7.2%, na we yatoreye ahazwi nko kuri 8e arrondissement.

Undi watoye ni Jean Castex, watoreye muri Prades ahagana saa Yine na 50.

Icyiciro cya kabiri cy’amatora bitabiriye cyabayeho kuko kugira ngo Perezida w’u Bufaransa atorwe mu cyiciro kimwe gusa bisaba ko agira amajwi ari hejuru ya 50 ku ijana.

Macron yagize amajwi 27.85% mu gihe Le Pen yabonye 23.15%. Abandi bakandida bari bahatanye barimo Jean-Luc Mélenchon wasoje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 20%, Eric Zemmour (Reconquête) aba uwa kane n’amajwi 7.2%, Valérie Pécresse wo mu ishyaka Les Républicains agira amajwi 5% naho Yannick Jadot (Europe écologie-les verts) agira 4.4%.

Jean Lasalle (Résistons) yagize 3.3%, Fabien Roussel (Parti Communiste Français) agira 2.7%, Nicolas Dupont-Aignan (Debout La France) agira 2.3% naho Anne Hidalgo (Parti Socialiste) agira 2.1%.

Paris mu duce dufite abantu bake bamaze gutora

Kugeza saa Sita, abatuye mu duce turimo Gers (34,46%), Jura (34,38%) na Ain (33,92%) ni bo batoye ku bwinshi mu gihe Seine-Saint-Senis (15,37%), Paris (20,71%) na Val-d’Oise (21,18%), ubwitabire bw’aho bukiri hasi.

12:35: Emmanuel Macron yageze mu Gace ka Touquet aho yatoreye. Akigera ku biro by’itora yakiriwe n’abaturage benshi, abanza kubasuhuza ndetse bamwe bamusaba kwifotozanya na bo.

ABAMAZE GUTORA NI 26,41%

12:00: Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa yatangaje ko kugeza saa Sita zuzuye, abamaze gutora muri rusange ni 26,41%, umubare wagabanutseho 2% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2017.

Mu cyiciro cya mbere cy’amatora, imibare y’ubwitabire yari kuri 25,48% mu gihe iyo mu 2017 yerekana ko habayeho igabanuka kuko yo yari kuri 28,23%.

Abaturage baganiriye na Cnews bagaragaje ko biteguye gutora Umukuru w’Igihugu.

Umwe yagize ati “Kuri njye ni ingenzi, ni inshingano. Ngomba gutora, sinigeze nifata.’’

Byitezwe ko abatora benshi bashobora kugera ku cyumba cy’itora mu masaha ya nyuma ya saa Sita.

  Ab’i Paris no mu yindi mijyi bakomeje gutora

Abafaransa baba mu Mujyi wa Paris n’abo mu yindi mijyi irimo Lyon bakomeje kugana ku biro by’itora aho bagiye guhitamo Perezida bifuza hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen.

Abo mu Mujyi wa Lyon na bo batoye Perezida bifuza
Mu Mujyi wa Paris ubwitabire bw'abahatoreye bwari buke mu masaha ya mbere ya saa Sita

  Ambasaderi Anfré yasobanuye imiterere y’amatora i Kigali

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yaganiriye na IGIHE, agaruka ku buryo amatora ari kugenda ku Bafaransa baba mu Rwanda.

Yagize ati “Uhereye ku itora ryabaye mu cyiciro cya mbere, ku biro by’itora byacu hiyandikishije abantu 265, haza gutora abantu 134. Ni ubwitabire bwagaragaye busaga 50%. Ndizera ko kuri iyi nshuro bishobora gusa n’ibyo, ariko muzi ko ku nshuro ya mbere twari dufite abakandida 12, ubu kuri iyi nshuro hasigayemo abakandida babiri gusa, Emmanuel Macron urimo gusoza manda hamwe na Marine le Pen ku rundi ruhande."

Kimwe no mu bindi bihugu, Abafaransa bo mu Rwanda barasoza gutora saa Moya ku isaha ya Kigali na Paris. Nyuma y’aho ntibiza kuba byemewe gutora kuko ibikorwa byo kubarura amajwi biraba byatangiye.

Yakomeje ati “Turaza kubara amabahasha yatorewemo, tuyafungure turebe umubare w’abatoye Emmanuel Macron na Marine Le Pen, ku buryo ibyavuye mu matora kuri ibi biro by’itora, nibura 19h30’ tuza kuba tubifite.”

“Ubusanzwe kubarura amajwi mu Bufaransa nibura birangira 20:00’ mu mijyi minini. Nyuma y’iyo saha turamenya amajwi y’ibanze mu buryo bw’agateganyo. Mbere yaho biba ari igenekereza, ariko turamenya amajwi neza nyuma y’iyo saha ya saa 20:00’.”

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yasobanuye uko Abafaransa baba mu gihugu bari kwitabira amatora n'ibiri buze gukurikiraho
Perezida w’Itora i Kigali ni Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Antoine Anfré
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yitegereza indangamuntu y'umwe mu biteguraga gutora
Nyuma yo gusuzuma niba yujuje ibyangombwa, yahise atora

11:07: Marine Le Pen yageze ku biro by’itora biri muri Komini ya Hénin-Beaumont. Yahise ashyikirizwa indabo ndetse asuhuza abaturage benshi bari bahari bamushyigikiye.

Umunyamakuru wa BBC yavuze ko ntacyo yatangarije itangazamakuru cyane ko bibujijwe haba mu guha ijambo abakandida cyangwa gutangaza amajwi mu kwirinda ko abatora babigenderaho.

Abagera kuri miliyoni 48.7 ni bo byitezwe ko bari butore ariko hari impungenge ko imibare ishobora kujya hasi y’iy’abatoye mu cyiciro cya mbere, aho umwe muri bane yifashe ku gutora.

  Perezida w’u Bufaransa mu myaka itanu iri imbere ararara amenyekanye

Amatora yo mu Bufaransa asozwa saa Moya za nimugoroba. Nyuma y’isaha imwe, haratangazwa amajwi y’agateganyo y’utorerwa kuyobora u Bufaransa hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen.

Televiziyo y’Igihugu mu Bufaransa ni yo itangaza uwo miliyoni 48.7 z’Abafaransa zahisemo kuzibera perezida mu myaka itanu iri imbere.

Biteganyijwe ko nyuma y’itangazwa ry’amajwi, Macron [yatsinda cyangwa agatsindwa] aravugira ijambo rye hafi y’Umunara wa Eiffel mu Mujyi wa Paris.

  Perezida Emmanuel Macron arahabwa amahirwe…

Perezida Emmanuel Macron ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora imbere ya Marine Le Pen.

Ikusanyabitekerezo ryakozwe na Ipsos-Sopra Steria ku wa Gatanu, ryerekanye ko Macron azatsinda amatora ku majwi 57.5% mu gihe Le Pen yagize amajwi 42.5%.

Aya majwi yakusanyijwe bivuye mu bitekerezo [bivuze ko atari impamo], abaye ukuri haba harimo igabanuka ugereranyije n’amatora yo mu 2017, aho Macron yatsinze Le Pen ku majwi 66% mu cyiciro cya kabiri.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron w'imyaka 44 ni we uhabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda ya kabiri
Marion Anne Perrine "Marine" Le Pen w'imyaka 53 na we yifitiye icyizere

  Edouard Philippe wabaye Minisitiri w’Intebe na Meya wa Paris, Hidalgo batoye

Édouard Charles Philippe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa hagati ya tariki 15 Gicurasi 2017 n’iya 3 Nyakanga 2020 ku butegetsi bwa Perezida Macron, ari mu bayobozi bakuru bamaze gutora Perezida.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 51, ubu ni Meya wa Le Havre kuva mu 2020, ni umwanya yanabayeho hagati ya 2010-2017.

Yatoreye mu gace ka Havre, abereye umuyobozi.

Édouard Charles Philippe yabanje gukarabywa intoki nk'imwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19 mbere yo kwinjira mu cyumba cy'itora
Édouard Charles Philippe yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu 2017-2020
Ababikira bo mu Mujyi wa Paris berekeza gutora

Ku rundi ruhande kandi, Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo na we yamaze gutora.

Ahagana saa Tatu ni bwo yatoye aho yari kuri 15ème arrondissement de Paris mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa.

Anne Hidalgo usanzwe ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Socialistes na we ari mu bakandida biyamamaje mu cyiciro cya mbere, yabonye 2%.

Aheruka gusaba abayoboke b’ishyaka rye gushyigikira Emmanuel Macron akaba ari we batora.

Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo yamaze gutora

  Abafaransa bo mu mahanga batangiye gutora ku wa Gatandatu

Muri Outre-mer, uduce two hanze y’Umugabane w’u Burayi tugenzurwa n’u Bufaransa ndetse no muri bimwe mu bindi bihugu birimo Amerika na Canada batangiye gutora ku wa Gatandatu.

Abo mu Bufaransa ndetse n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda bo batangiye gutora saa Mbili zo kuri uyu munsi.

Muri Saint-Pierre-et-Miquelon, ubwitabire bw’abatoye bwari kuri 57%, ugereranyije na 54,96% yo mu cyiciro cya mbere.

Muri Nouvelle-Calédonie, kugeza saa Sita ubwitabire bwari kuri 18,17% ugereranyije na 17,59% bwariho ku isaha nk’iyo ku wa 10 Mata 2022, ubwo habaga icyiciro cya mbere cy’amatora.

Abafaransa batuye muri Canada bo batangiye gutora ku wa Gatandatu

  Abafaransa bari mu Mujyi wa Shanghai ntibashoboye gutora

09:15: Mu bihugu bitandukanye aho Abafaransa baba n’aho bakorera bazindukiye mu matora. Abo mu Mujyi wa Shanghai mu Bushinwa ntibahiriwe no kwitorera Umukuru w’Igihugu kuko bari muri Guma mu Rugo kubera ubwandu bwa COVID-19.

Aho bari ntibashobora gusohoka hanze ndetse ubigerageje afatirwa ibihano bikomeye.

Imibare y’inzego z’ubuzima muri Shanghai yerekanye ko abantu 39 bahitanywe na COVID-19, umubare uri hejuru kuva iki gihugu cyashyiraho Guma mu Rugo.

Usibye Abafaransa bo muri Shanghai, Umujyi w’ubucuruzi utuwe n’abaturage miliyoni 25, ababarizwa ahandi batangiye gutora.

Abafaransa 4800 ni bo bari kuri lisite y’abiyandikishije gutorera muri Shanghai.

  I Kigali aba mbere batoye

Abafaransa bakomeje kwitabira amatora. Umuntu ari kuhagera ababishinzwe bakabanza kugenzura ko yujuje ibisabwa, agahabwa agapapuro k’itora yandikaho uwo yatoye, akajya mu cyumba cyabigenewe ari naho atorera.

Perezida w’Itora i Kigali ni Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Antoine Anfré.

Abafaransa baba mu Rwanda batangiye gutora Umukuru w'Igihugu

  IGIHE yageze kuri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda

Ibiro by’itora byamaze gufungura mu bice bitandukanye by’u Bufaransa ndetse no mu mahanga aho za ambasade zabwo ziri.

Abanyamakuru ba IGIHE bageze kuri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda. Kugeza saa Mbili za mu gitondo bari batarafungura kuko abatora nta n’umwe wari wageze kuri Ambasade y’u Bufaransa.

  Abafaransa bo mu Rwanda bashaka Macron

Ugendeye ku cyiciro cya mbere cy’amatora cyabaye ku wa 10 Mata 2022, mu Bafaransa 132 batoye, 62 bangana na 48% batoye Emmanuel Macron, 42% bangana na 32 % batora Jean Luc Melenchon. Marine le Pen wageze ku cyiciro cya nyuma yagize 0, bangana na 0%.

Éric Zemmour yatowe n’umuntu umwe bingana na 1%, Anne Hidalgo atorwa na bane bangana na 3%, Yannick Jadot atorwa na 13 bangana na 10%.

O8:10: Televiziyo CNews yatangaje ko mu gace ka 16ème arrondissement de Paris, hari abantu bake bamaze gutora.

Mu masoko amwe n’amwe nko kuri 15ème arrondissement de Paris, abantu bari kuyagana mbere yo kujya ku biro by’itora guhitamo umukuru w’igihugu.

O8:00: Ibiro by’amatora byafunguwe. Abaturage ba mbere bamaze gutora. Abafaransa miliyoni 48 ni bo biteganyijwe ko bari butore kuri iki Cyumweru.

Emmanuel Macron na Marine Le Pen ni bo bahataniye kuyobora u Bufaransa