Marina yasusurukije abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza Eid Al Fitr

Marina yasusurukije amagana y’abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Fitr cyabereye muri Gift restaurant mu Mujyi rwagati mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022.

Marina yasusurukije abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza Eid Al Fitr

Ni igitaramo kitabiriwe n’abakunzi b’umuziki barimo n’abasanzwe bafite amazina azwi nka; Shaddyboo, Rocky Kimomo n’abandi benshi.

Muri iki gitaramo, Marina utari uherutse ataramira abakunzi be yongeye kubaha ibyishimo mu ndirimbo zinyuranye ze zakunzwe.

Mu ndirimbo Marina yaririmbye harimo Madede, Warokoso,Ikanisa, Bimpame, Agafoto n’izindi nyinshi.

Marina uzwiho gususurutsa abakunzi be mu muziki no mu mbyino zikunze gushimisha abatari bake, niko yongeye kwitwara mu gihe kirenga isaha yamaze ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi usigaye ari umwe muri The Mane Music, yanyuzagamo agafatanya na Shaddyboo mu gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo.

Muri iki gitaramo Marina yafatanyije n’abarimo Ifeza Band hamwe na Dj Niyem na Dj Regy Banks.

Buri wese aho yari ahagaze yari yanyuzwe n'iki gitaramo

Abitabiriye iki gitaramo bari banezerewe

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n'amagana y'abakunzi b'umuziki

Rocky Kirabiranya cyangwa Kimomo wubatse izina mu gusobanura filime yari mu bitabiriye iki gitaramo

Ubwo Marina yari yinjiye muri Gift restaurant yabereyemo iki gitaramo

Marina yashimishije abakunzi be mu gitaramo cyo kwizihiza Eid Al Fitr

Marina yasusurukije abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza Eid Al Fitr

Shaddyboo ari mu bari bitabiriye iki gitaramo