Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk’intwaro zo guhashya ruswa

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zitandukanye no gushyiraho gahunda yo gukorera ku mihigo mu nzego za Leta, byafashije mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk’intwaro zo guhashya ruswa

Yabigarutseho atangiza inama yahurije hamwe ibihugu 18 bya Afurika biri mu Muryango wa Commonwealth byibumbiye mu Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa.

Minisitiri w’Intebe yari ahagarariyemo Perezida Kagame muri iyi nama yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 12, yitabiriwe n’abayobora inzego zishinzwe kurwanya ruswa, abayobozi muri za Guverinoma zitandukanye, imiryango itari iya leta irwanya ruswa n’akarengane, abadipolomate n’abandi.

Ibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inana nkuru y’uyu muryango izwi nka CHOGM, iteganyijwe kubera ku butaka bwarwo muri Kamena 2022.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti ‘Kurwanya ruswa hagamijwe imiyoborere myiza n’iterambere rirambye muri Afurika’, ari ingenzi cyane kuko ijyanye n’ibiteganywa na gahunda y’icyerekezo 2030 Afurika yihaye.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ikiguzi cy’amafaranga ibihugu bitakaza cyangwa bihomba kubera ruswa kirenga miliyoni igihumbi z’Amadorali buri mwaka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Ibi bigira ingaruka nyinshi ku mibereho n’iterambere ry’abaturage bacu. Iki kiguzi kiri hejuru cyane kandi bikomeza guca intege gahunda yo kwiyubaka kw’abaturage bacu.”

Yavuze ko ruswa imunga ubukungu kandi ikabangamira ishoramari kuko abashoramari batabasha kujya gushora amafaranga yabo mu bihugu bifite ruswa iri ku rwego rwo hejuru.

Ati “Mu Rwanda, ubushake bwa politiki bwo kuzamura gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano ni ingenzi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kutihanganira umuntu wese wagaragaraho ruswa.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabwiye abitabiriye iyi nama ko kuva mu 2006, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukorera ku mihigo hagamijwe kwimakazwa gukorera mu mucyo.

Ati “Muri iyo gahunda, buri mwaka abakozi ba leta basinyana imihigo n’abakoresha, abagenzuzi babo cyangwa abayobozi b’ibigo. Ibi bikorwa mu byiciro byose by’ubuyobozi, kuva ku karere, kuri minisiteri na ambasade.”

Yakomeje agira ati “Muri uwo mwuka wo gukumira no kurwanya ubwoko ubwo aribwo bwose bwa ruswa, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi ku baturage bacu. Kugeza ubu serivisi z’ingenzi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yavuze ko ibihugu bya Afurika n’Isi muri rusange, uretse kuba bitakaza amafaranga menshi kubera ruswa ariko ari n’umwanzi w’iterambere ry’abaturage.

Ati “Ruswa ikoma mu nkokora ubushobozi bw’ibihugu byacu mu kugeza ku baturage bacu iterambere ridaheza ry’imibereho myiza n’ubukungu mu buryo burambye. Iyo urebye amafaranga dukenera kugira ngo tugeze ibyo byose ku baturage n’ayo dufite usanga harimo ikinyuranyo, kandi biterwa na ruswa.”

Yakomeje agira ati “Kurwanya ruswa bisaba imikoranire n’ubushake bw’ibihugu bya Commonwealth, amakimbirane, icyorezo cya Covid-19 n’ibindi byakomye mu nkokora ubushake bw’ibihugu mu guhashya ruswa.”

Patricia yavuze ko kugira ngo abantu bumve uburemere bw’ingaruka za ruswa ku mibereho y’abantu, ari uko nibura buri mwaka Afurika itakaza miliyari $50, kandi ayo mafaranga akaba yagakwiye gukoreshwa muri gahunda zo guteza imbere abaturage.

Umusaruro w’ikoranabuhanga mu guhashya ruswa mu Rwanda

Raporo iheruka y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, [Transparency International], yashyize u Rwanda ku mwanya wa 52 ku Isi no ku mwanya wa Gatanu mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu kurwanya ruswa.

Ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2021 [Corruptions Perception Index 2021], bwagaragaje ko u Rwanda rufite amanota 53%mu 2021 ruvuye kuri 54% rwariho mu 2020.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko ubushake bwa politiki aribwo bwatanze uyu musaruro kandi nk’uko ari umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu, ruswa izakomeza kurwanywa.

Ati “Navuga ko hari intambwe igaragara yatewe, u Rwanda turashaka kugera ku mwanya mbere ku rwego rw’Isi muru 2050. Hari byinshi byakozwe iyo urebye uburyo ikoranabuhanga ryatejwe imbere mu mitangire ya serivisi cyangwa amasoko ya leta asigaye atangwa binyuze kuri Internet.”

Yakomeje agira ati “Byagabanyije uguhura hagati y’utanga serivisi n’uyisaba, nibyo byagabanyije ruswa. Ikindi iyo urebye amafaranga agenda agaruzwa buri mwaka aturuka kuri ruswa n’izindi nzira bijyanye ubona agenda yiyongera.”

Umuvunyi Mukuru agaragaza ko mu 2021 hagarujwe miliyari 6 Frw mu gihe intego ya Guverinoma ari uko 92% azajya aba yagarutse avuye kuri 82,5% yariho mu 2017.

Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko n’ubwo ingamba zikomeje gufatwa hakiri abakomeje gushyira imbaraga mu guhimba amayeri akomeye yo gusaba no kwakira ruswa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ikoranabuhanga rifite uruhare ryagize mu kuba byagabanya ruswa ariko ntabwo bivuze ko yacitse burundu kuko iyo abahinzi bagiye inama n’inyoni zijya indi. Kuko nk’ubu mu gutanga amasoko ya leta bagitangira gukoresha ikoranabuhanga byaragaragaraga ko bikorwa neza ariko ubu byongeye gusubira inyuma.”

Yakomeje agira ati “Iyo tugerageje kureba impamvu dusanga ari uko abatanga amasoko batanga n’amakuru, bakayaguha kuko ashaka ko ari wowe uzatsindira iryo soko. Erega ntabwo ugomba kuza ngo umwicaye imbere mu biro, iyo muziranye mugira aho muhurira, ibyo rero turabibona ko aribwo buryo basigaye bakoresha.”

Ingabire avuga ko mu bibangamiye urugamba rwo guhashya ruswa harimo ubunyangamugayo ndetse no kuba kubona ibimenyetso bigorana.

Iri huriro ry’Ibihugu bihuriye muri Commonwealth muri Afurika ryashyizweho mu 2011. Riterana buri mwaka, rireba ingamba buri gihugu cyashyizeho zo kurwanya ruswa mu kurushaho kuyihashya muri Afurika.

Rigamije kandi gukomeza intego y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yo kurwanya no guca burundu ruswa kuri uyu mugabane.

Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa rigizwe n’ibihugu 18 birimo Botswana, Cameroun, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko ruswa itagomba kwihanganirwa kandi ari icyaha gihanwa mu buryo bukomeye

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yitabiriye inama yiga ku kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika biri muri Commonwealth

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Ibigo bishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika biri muri Commonwealth, Beti Kamya Turwomwe yashimiye u Rwanda rwakiriye iyi nama

Umuyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagaragaje ko hakiri isubyo mu guhashya ruswa

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi ni umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama agaruka ku ngaruka zikomeye ruswa igira ku mibereho y'abaturage

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yagaragaje ko ruswa ishobora kurwanywa igihe inzego zose zaba zifatanyije

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yagaragaje ruswa nk'umwanzi w'iterambere ridaheza

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu 18 byo muri Afurika

Repubulika ya Congo irahagarariwe muri iyi nama iramara iminsi itatu ibera mu Rwanda, aho abayitabiriye baganira ku ngamba zo guhashya ruswa

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko akarishye agamije guhana abashobora kugaragaraho ruswa

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye aganira n'Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable

Komiseri Mukuru w'Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, CG Juvenal Marizamunda ni umwe mu bitabiriye inama yiga ku kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika biri muri Commonwealth

Abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV baganira

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira n'umwe mu bitabiriye

Abitabiriye basabwe umusanzu mu guhashya ruswa aho ariho hose

Iyi nama ibereye mu Rwanda mu gihe habura ukwezi kumwe ngo habere inama mpuzamahanga ya CHOGM