Perezida Kagame yakiriye Lee Hsien Loong, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Singapore ugeze muri Afurika

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, watangiye uruzinduko rwe mu Rwanda, rwabaye n’urwa mbere agiriye muri Afurika.

Perezida Kagame yakiriye Lee Hsien Loong, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Singapore ugeze muri Afurika

Minisitiri w’Intebe Lee yageze mu Rwanda mu Cyumweru gishize, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM.

Yahise akomerezaho atangira n’uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda, aho mu bikorwa yakoze, harimo n’ibiganiro yagiranye n’Abanya-Singapore baba mu Rwanda.

Yashyize kuri Facebook ye amafoto ari kumwe n’Abanya-Singapore barimo Lam Shumei ufite mu Rwanda umushinga w’ubworozi bw’inkoko, Suzanna Seng utwara indege muri RwandAir kuva mu 2018 n’undi witwa Rohan wageze mu gihugu muri uyu mwaka.

Yanashyizeho amafoto atembera mu isoko rya Kimironko, yitegereza ubucurizi bukorerwamo.

Ni ubwa mbere Minisitiri w’Intebe wa Singapore agiriye uruzinduko ku mugabane wa Afurika kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.

Mu 1964 ubwo Singapore yari agace ka Malaysia, Lee Kuan Yew wari Minisitiri w’Intebe, unafatwa nk’umubyeyi wa Singapore, yagiriye uruzinduko ku mugabane wa Afurika, asobanurira Malaysia abayobozi ba Afurika.

Icyo gihe yasuye ibihugu 15 mu minsi 35. Kuva Singapore yabona ubwigenge 1965, nta muyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe wayo wari wakagiriye uruzinduko muri Afurika.

Lee Hsien Loong uyobora iki gihugu kuva mu 2004, yabwiye Abanyamakuru ati "Nasuye u Rwanda rwonyine kandi mu Rwanda nasuye Kigali gusa. Ariko ibyo nasomye ku Rwanda no kuri Afurika, bigaragaza ko ari umugabane uri gutera imbere, ufite abaturage benshi, imico itandukanye, ibihugu bifite imiterere ya politiki n’ubukungu bitandukanye."

Lee w’imyaka 70 yavuze ko muri urwo ruhurirane rw’ibintu bitandukanye muri Afurika, hari ibihugu bimwe by’intangarugero ndetse ko u Rwanda ari kimwe muri byo.

Ati "Maze iyi minsi mike mu Rwanda, nagize amahirwe yo kujya ahantu hatandukanye, nasuye isoko, nasuye icyanya kirimo imisambi, nahuye kandi n’Abanya-Singapore baba mu Rwanda. Muri make, nagize amahirwe yo kugira ibyo menya."

"Ni igihugu kiri mu rugendo rugana imbere, cyagize amateka atari meza ya Jenoside, nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali muri iki gitondo, kandi ni igihugu cyiyemeje guhaguruka, kikomora imitima, kikareba imbere, kikagira icyizere cy’ahazaza."

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abaturage bakiri bato, aho nibura ari impuzandengo y’imyaka 22 mu gihe mu gihugu cye ari hejuru ya 40.

Yagaragaje ko ari igihugu cyiza, gifite icyerekezo, kandi iyo ibyo bihari, bifungurira amarembo abafatanyabikorwa.

Ati "Iyo ibyo bihari, haba hari amahirwe yaba ku gihugu no ku bafatanyabikorwa. Kandi nishimiye ko ibyo u Rwanda rwabibonye kuri Singapore no mu Burasirazuba bwa Aziya. Dufatanya narwo kandi twakora byinshi kurushaho."

Imibare igaragaza ko ishoramari ry’Abanya-Singapore mu Rwanda rigera kuri miliyoni 150$. Urugero ni nka Sosiyete ya Yego Innovision Limited itangaza serivisi z’ikoranabuhanga mu gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe mubazi.

Perezida Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, ashimira iki gihugu kuba umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda.

Ati "Duha agaciro cyane ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ubufatanye buri hagati ya Banki Nkuru z’Ibihugu byacu. Ibihugu byacu byubatse umusingi ukomeye, imiterere y’iterambere rya Singapore ndetse n’ubushake bwayo mu kubaka ubumwe bw’igihugu, biranejeje."

Ibihugu byombi byiyemeje kongera ingufu mu mikoranire yabyo ishingiye ku bukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga, ikoranabuhanga muri serivisi z’imari no mu bijyanye n’ubutabera.

Bikorana kandi mu Muryango w’Abibumbye cyane ko bihuriye mu ihuriro ry’ibihugu bito muri Loni.

Lee yatangarije i Kigali ko igihugu cye cyatangije gahunda y’imyaka itatu y’amasomo agenewe abantu bari mu nzego z’ubuyobozi muri Afurika, yibanda cyane ku bibazo byugarije Isi birimo nk’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere imijyi n’ibindi.

Bashyiriweho kandi buruse za Kaminuza mu byiciro byisumbuye.


Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, muri Village Urugwiro

Bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi

Ni uruzinduko rwa mbere Minisitiri w'Intebe wa Singapore yari agiriye mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange

Ubwo Perezida Kagame yinjiragana na Lee Hsien Loong muri Village Urugwiro

Lee yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera, avuga ko ariyo mpamvu igihugu cye cyiyemeje kuba umufatanyabikorwa warwo

Perezida Kagame na Lee bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru