RDC yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda yashimuse

João Lourenço, Perezida wa Angola, Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, yasabye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’ingabo ze zifatanyije n’Umutwe wa FDLR.

RDC yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda yashimuse

Abo basirikare bashimuswe umwe yitwa Cpl Nkundabagenzi Elysée mu gihe undi yitwa Pte Ntwari Gad.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC, bwageze aho ku butaka bw’u Rwanda haterwa ibisasu mu Turere twa Musanze na Burera, “hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe bari ku burinzi”.

Rivuga ko usibye kuba FARDC na FDLR ku wa 23 Gicurasi 2022 barateye ibisasu mu Rwanda, banateye ibindiro by’Igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka ari nabwo abo basirikare bashimuswe.

Amakuru avuga ko João Lourenço yasabye Tshisekedi kurekura abo basirikare nk’igikorwa kigamije guhosha amakimbirane ari hagati ya Kinshasa na Kigali.

Bivugwa ko RD Congo yemeye ubwo busabe.

Ubwo batabwaga muri yombi, inzego z’umutekano za RDC zatangaje ko bari barenze imbibi z’umupaka w’u Rwanda, bagera mu bilometero 20, gusa u Rwanda rwashimangiye ko ibyo atari ukuri ahubwo ko bari ku burinzi bakaza gushimutwa na FDLR ifatanyije na FARDC.

Ingabo z’u Rwanda ngo zanze kuba zarasana n’abo barwanyi kuko byari gutuma hatutumba intambara itari kugira igaruriro.


Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na João Lourenço wa Angola yemera kurekura abasirikare babiri b'u Rwanda bashimuswe