Tonny Unique yasohoye indirimbo nyuma yo gushwana n’umusore biteguraga kurushinga

Tonny Unique uri mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Follow’, nyuma yo guhishura ko yatandukanye burundu n’umusore wamwambitse impeta ndetse bari banafitanye umwana.

Tonny Unique yasohoye indirimbo nyuma yo gushwana n’umusore biteguraga kurushinga

Ni indirimbo nshya Tonny Unique yasohoye nyuma y’igihe kitari kinini akoze iyo yise ‘Am done’ yakoranye na Riderman.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi aba abwira amagambo akomeye y’urukundo umuhungu wumvikana nk’umukunzi we, amwumvisha ko nawe atazigera amutenguha.

Ati “Nzakubahira ko wankunze, sinicuza urukundo wampaye ntabwo rukonja, ndakurahiye nzagukurikira wenyine!”

Tonny Unique aherutse kuvuga ko asubukuye ibikorwa bya muzika yari amaze igihe asa n’uwasubitse kubera impamvu zo kwita ku muryango we.

Mu kiganiro na IGIHE, yahishuye ko yari yarasubitse umuziki kugira ngo abanze yite ku mwana we ndetse nawe ubwe kuko aribwo yari akimara kwibaruka.

Icyakora nubwo yari amaze iminsi mike abyaye ndetse abyaranye n’umusore bari baremeranyije kurushinga, iby’ubukwe bwabo byaheze mu kirere.

Tonny Unique yari yarambitswe impeta n’umusore uba ku Mugabane w’u Burayi, icyakora nyuma yo kwambara impeta banemeranyije kubana, ntabwo urukundo rwabo rwakomeje kugenda neza kuko uyu muhanzi yaje kuvumbura ko uyu musore yari afitanye abana n’abandi bagore.

Ati “Mu gihe twiteguraga ubukwe ndetse abizi ko ntwite yambwiye ko agomba gusubira i Burayi akazagaruka nyuma tugasoza ibyo twiyemeje, icyakora agezeyo natunguwe no kumva ambwiye ko yahinduye ibitekerezo.”

Nyuma yo kubona uyu musore ahindura ibitekerezo, yaje kumenya ko uwari umukunzi we mbere yo kumwambika impeta yari yarateye inda undi mukobwa uba i Burayi ndetse babyaranye abana b’impanga.

Icyakora mu gihe Tonny Unique yarwanaga no kwakira iby’iyi nkuru, yatunguwe no kumva ko hari undi mugore uyu musore yateye inda ndetse wabyaye mu gihe kimwe n’icye.

Uyu muhanzikazi avuga ko uyu musore ari nawe yandikiye indirimbo ‘Am done’ aherutse gukorana na Riderman.

Ati”Ni indirimbo nanditse ndebye ibihe nari ndimo binkomereye, ngira ibitekerezo byo kwandika kuriya. Abanzi neza bazi n’ibyanjye bahise bumva ko aribyo navugaga."

Tonny Unique uherutse guhishura icyo yapfuye n’umusore biteguraga kurushinga

Nyuma yo gutandukana n'umukunzi we Tonny Unique yasubukuye umuziki

Tonny Unique yatandukanye n'umusore biteguraga kurushinga