U Rwanda mu nzira zo kubona indege zitwara imizigo

Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, gushaka uburyo haboneka indege zitwara imizigo no kongera ibyumba bikonjesha, ni umwe mu myanzuro y’ingenzi yafatiwe mu Nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, tariki ya 30 Mata 2022.

U Rwanda mu nzira zo kubona indege zitwara imizigo

Muri iyo nama, rwiyemezamirimo Marie Ange Ingabire, ni umwe mu bagaragaje imbogamizi bakomeje kugira mu kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi.

Ayobora Tropi Wanda Ltd, ikigo cyibanda cyane ku kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi birimo imbuto na avoka.

Yatangiye yohereza toni eshanu ku cyumweru za Avoka, none ubu ageze aho ku cyumweru kimwe yohereza toni 20.

Gusa yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’indege itwara imizigo n’ibyumba bikonjesha imyaka.

Yavuze ko hari ubwo abona isoko ryo kohereza toni icumi za Avoka, ariko yagera kuri RwandAir bakamubwira ko ubushobozi bafite ari ubwo gutwara toni eshanu gusa.

Ku rundi ruhande kandi ngo n’iyo izo mbuto n’imboga yohereza mu mahanga atarazohereza, haba hari ibyago byinshi by’uko zishobora kwangirika kuko nta byumba bikonjesha imyaka bihari byo kuzishyiramo.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cyaganiriweho igihe kinini, ariko ko kigomba kubonerwa igisubizo bwangu.

Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, yavuze ko ikibazo akizi, ko RwandAir yabanje kugira ikibazo cy’aho yakura indege itwara imizigo.

Akomeza agira ati "Ubu amakuru mfite ni uko indege yabonetse binyuze muri Qatar Airways."

Amasezerano akinozwa, azatuma Qatar Airways yegukana 49% by’imigibane muri RwandAir. Ibi bigo by’indege bigeze kure bihuza imikorere na serivisi.

Guverinoma kandi ikomeje umushinga wo kugikemura ikibazo kijyanye no kubaka ibyumba bikonjesha, ariko ahagombaga gushyirwa uyu mushinga hahawe abagomba kubaka uruganda rukora inkingo kuko rwihutirwaga cyane. Ubu ngo hari gushakwa ahakubakwa ibyo byumba.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo no kwihutisha kubaka uruganda rutunganya ibikoresho bituruka ku mpu by’umwihariko inkweto.

Harimo kandi gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka, hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Undi mwanzuro ni ukongera ishoramari ritanga imirimo hibandwa ku bikorerwa imbere mu Gihugu, kubyongerera ubwiza, kubikunda no kubikoresha, ndetse no kwagura amasoko yabyo mu bindi bihugu.

Iyi nama yanemeje gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.

Harimo no kongera ibikorwa remezo muri rusange by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima, hakanitabwa mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ku buryo abaturiye imipaka babonera serivisi zose bakenera mu Gihugu ntibajye kuzishakira hanze yacyo.

Hanemejwe kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.

Iyi nama kandi yemeje gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda ziterwa abangavu.

Undi mwanzuro ni uguca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.

RwandAir igiye kubona indege itwara imizigo gusa