U Rwanda rushobora kwitabira imikino ya CECAFA y’abagore ya 2022

Kuva ku wa 22 Gicurasi kuzageza ku wa 5 Kamena 2022 i Kampala muri Uganda hazabera imikino y’amakipe y’ibihugu by’akarere ka CECAFA mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagore. U Rwanda rushobora kwitabira.

U Rwanda rushobora kwitabira imikino ya CECAFA y’abagore ya 2022

U Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa mu 2018 ubwo ryaberaga i Nyamirambo rikegukanwa na Tanzania.

Kugeza ubu ibihugu birimo Uganda izakira irushanwa byatangiye imyiteguro mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda nta kirakorwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart, yabwiye IGIHE ko bigishoboka ko u Rwanda ruzakina CECAFA.

Yagize ati “Kugeza ubu ruzajyamo (u Rwanda). Ku myiteguro abakobwa bacu bari mu mikino y’igikombe cy’Amahoro nka kimwe mu bibafasha kwitoza. Ibindi bizagenwa n’abatoza.”

CECAFA y’abagore iheruka yabereye muri Tanzania yegukanwa na Kenya. U Rwanda ntabwo rwitabiriye bitewe n’amikoro make.

Mu 2016, u Rwanda rwakinnye CECAFA yabereye muri Uganda, rusoza ku mwanya wa gatanu. Igikombe cyatwawe na Tanzania itsinze Kenya ibitego 2-1.


Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu cyiciro cy'abagore iheruka gukina CECAFA mu 2018