Umunsi w’imperuka mu ngoro y’Imana

Mu ngoro y’Imana harangwa ibyiza gusa; amahoro, urukundo ndetse hari Imana isanganira abarushye n’abaremerewe ikabaruhura’. Niba ufite idini ubarizwamo, nta kabuza aya magambo warayumvise cyangwa uyumva kenshi iyo bataka ubwiza buhebuje n’agaciro Kiliziya n’insengero bifite mu buzima bw’abemera Imana.

Umunsi w’imperuka mu ngoro y’Imana

Ntibizagutungure nugera hafi ya Kiliziya ukabona uwo muri kumwe cyangwa uri hafi yawe akoze ku kimenyetso cy’umusaraba yiyoroheje cyane, byaba amahire ikaba ikinguye akinjira akavuga isengesho. Ibi ni ko bizagenda no ku yandi madini, uhasengera nabona umuryango utariho ingufuri, urugendo azarusubika gake abanze ajye ’kuganira n’Imana’.

Iyi myumvire yo gutinya no guha icyubahiro insengero, ni yo Abatutsi bagendeyeho mu 1994, bahungira ari benshi mu nsengero na za Kiliziya bizeye kurokoka kuko cyaziraga ko uhungiye mu ngoro y’Imana ayicirwamo. Ibi si ko byagenze kuko barahiciwe ku buryo izo Kiliziya n’insengero zahinduwe inzibutso. Ingero za hafi ni kiliziya za Nyamata na Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ubuhamya bwinshi busobanura ko kuva mu 1959 iyo abatutsi bahigwaga bahungiraga ku kiliziya, abapadiri bakabafasha, bakabarinda, bakabuza abicanyi kubica. Mu 1994, bongeye gusubirayo bibwira ko ’abicanyi ntibumva ko bahungiye ku kiliziya batahatinyuka’ nk’uko mbere byagendaga. Icyakora, amazi ntiyari yayandi.

Nonese ni nde watekereza ko Aritari Ntagatifu turangamira dushengerera yahinduka aho kwicira abantu?. Ibi si umugani kuko byarabaye ndetse ibimenyetso byivugira n’abahamya babyo barahari.

Kayitare Philippe uvuka mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe mu Kiliziya ya Nyamata yaganiriye na IGIHE. Uyu mugabo w’imyaka 47 yibuka umunsi ku wundi amateka asharira Abatutsi banyuzemo n’uko abagera ku bihumbi 40 biciwe mu kiliziya mu minsi ibiri gusa.

Kayitare avuga ko umugambi wa Jenoside wateguwe kera mu 1994 ugashyirwa mu bikorwa. Yibuka uko yakuze atabona ba Se wabo n’abagabo bari baturanye, yabaza bakamubwira ko bamwe bishwe abandi bagafungirwa mu Ruhengeri bazira ko mu 1963 Inyenzi zateye zinyuze mu Bugesera, bakavuga ko uwo mugambi bawurimo.

Agiye mu ishuri yabonye ivangura rikomeye kuko babahagurutsaga buri munsi ngo ni Abatutsi, abandi bana bakabita Inyenzi. Ibi byiyongeraho ubwicanyi bwa hato na hato. Nko mu 1992, habayeho gutwikira Abatutsi mu Murenge wa Murama, Kayumba n’ahandi noneho abantu bahungira ku Kiliziya, ari bwo bicaga Antonia Locatelli, kuko yarimo gutabariza Abatutsi.

Kayitare ati "1994 igeze abantu bagombaga guhungira mu Kiliziya kuko bumvaga ko mu nzu y’Imana bashobora kuharokokera. Mu 1992, nubwo bishe uwo mubikira, bo baje kuhabonera amahoro, baza kuzana ihumure abantu bagaruka muri segiteri bakomokagamo".

"Twari ku musozi wa Kayumba hari hahungiye abantu bo muri segiteri za Kayumba, Kanzenze, Cyugaro, twahavuye tariki 11 Mata, hari kuwa Mbere, hari saa yine batumanura ku musozi interahamwe n’abasirikare bavuye i Gako batubwira ngo muhungire ku Kiliziya twe tukagira ngo barashaka ko dukira naho byari ukugira ngo batwegeranye".

Inzira ituruka ku musozi wa Kayumba igana ku kiliziya yari yayindi bita ’iy’umusaraba’. Abasirikare n’interahamwe bakoze umurongo bakabamanuka imbere. Muri uru rugendo hari impinja zapfuye, ababyeyi n’abandi bagendaga baraswa.

Kiliziya ya Nyamata yahungiyemo Abatutsi mu 1994, kuri ubu yagizwe urwibutso

Kiliziya ya Nyamata yuzuye imirambo, abapadiri bari babizi

Kayitare avuga ko binjiye mu kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata kuwa 11 Mata 1994, gusa hari bamwe bagiye kuri Komini Kanzenze [ubu hari akarere ka Bugesera], hari abagiye mu mashuri ya Nyamata, abagiye muri Maternité. Abo bantu bose ni ko bahabiciye.

Kayitare ati "Tuhagera twahasanze abapadiri baho bari bagihari bakingura imiryango ngo twinjire mu mbuga ya kiliziya banga kudukingurira iya kiliziya ariko abantu barayimena ngo binjiremo".

Ubuzima ku kiliziya i Nyamata bwari indyankurye. Iyo impunzi zatangiraga guteka, interahamwe zarabacungaga zikabamishamo amasasu, zikaza zikamena ibyo bari batetse ari nako batemagura amasafuriya kugira ngo hatagira urya. Ibi byiyongeraho ko aho ku kiliziya bakihagera amazi yarafunzwe bamwe batangira kwicwa n’umwuma.

Kayitare yibuka ko hari umupadiri umwe wari ugiye gusubira iwabo wagiye mu kiliziya agakoresha misa abantu bamwe akabaha umugisha, akababwira ngo ’muzajya mu ijuru amahoro’.

Ati "Byaragaragaraga ko abapadiri bashobora kuba babizi ko imperuka y’abatutsi yageze kuko baje gutanga umugisha wa nyuma ku bantu kugira ngo biyeze, bicuze ibyaha..."

Abagumye hafi ya komini, Burugumesitiri yaraje arababwira ati "Ndabibona mwahunze, ariko se murahungira hehe umuhutu ko aha muhungiye ari ho ari?. Nimugende n’Imana yabatanze". Aha kuri komini Abatutsi bishwe kuwa 12 Mata, abarokotse bagiye ku kiliziya nibo bavuze ko abandi babishe.

Kayitare avuga ko kuwa 15 Mata ari wo munsi w’imperuka ku kiliziya ya Nyamata. Abasirikare b’i Gako baraje baragota, mu kiliziya barabanza bateramo amagerenade, bateramo imyotsi, urusenda, batangira koherezamo interahamwe ngo ziteme bo bagategereza hanze usohoka.

Ati "Nka saa yine n’igice ni bwo interahamwe zinjiye ku kiliziya, ariko kugira ngo zitandukane n’abandi, bazitegetse kwambara amakoma n’amashara. Barabanje bahagarara imbere ya kiliziya hatangwa itegeko ry’uko habanza kwicwa abagabo. Twagiye kubona tubona amabisi araje arasutse, interahamwe zazaga ziririmba, abantu bati ’turashize ntakundi’.

Baratangiye bajya ku murongo, bakora uruziga berekeza imitutu y’imbunda mu kiliziya, nkabona barafata utuntu bakuraho urutsinda, izi zari gerenade bagatera mu kiliziya. Babanje guteramo hazamo imyotsi, ukajya ubona abantu bose barazamuka babarasa. Hanyuma interahamwe zinjiramo n’imihoro na ntampongano.

Binjijemo n’abagore babo bicaga impinja banazisekura, bakubita no ku nkuta. Hariya ku kiliziya hari abantu ibihumbi 40 bari barahahungiye baturutse muri segitari umunani".

Uyu munsi wirabura muri Kiliziya i Nyamata, ni ko byagenze mu kiliziya ya Ntarama. Nisengwe Marie Claire wo mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama arabyibuka neza.

Yagize ati "Kuri 15 Mata nibwo binjiye mu kiliziya. Igitero kinini cyane cyaraje kijya hejuru mu gashyamba. Bari bafashe gahunda yo kwinjira mu kiliziya. Basa nk’abakoze inama, tujya kubona umwe afashe umurongo abandi bakurikiraho bagota kiliziya, abari bihishe mu masaka ruguru y’umuhanda ntawarokotse. Abavuyemo binjiye mu kiliziya, utagiyemo yakubitanaga nabo mu muhanda bagahita bica".

Barabishe mu kiliziya bageze hagati bati ’tutaba twikora mu nda’, ufite indangamuntu y’Ubuhutu nasohoke. Abazifite barasohoka bashyira ku ruhande. Bahise binjira barica. Uko bakinjiye kubera kugwirirana n’abana n’induru, urabona kuri aritari, bahise bafata gerenade bayibateramo.

Bamaze kuyibateramo ijwi ryose ryahise riceceka, babishe batavuga. Bishe nk’abica intama, barangije nka saa kumi. Barasahuye amasanduku...Abo batemaguye twagiyeyo interahamwe zitashye, twaje kureba uko byagenze dusanga imirambo".

Nisengwe avuga ko abatemwe ariko bagikanyakanya babafashe bajya ku mashuri, bukeye bwaho kuwa 16,17, 18 Mata, ni ho interahamwe zabasanze ku mashuri bararwana ariko birananirana. Abasaza, inkomere zo ku kiliziya n’abandi basubiye inyuma barabica barunyuguza.

Aritari bashengereragaho ni yo yiciweho abantu
Kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata yiciwemo Abatutsi kuwa 15 na 16 Mata 1994

Urugendo rwo kurokoka

Kayitare yibuka ko mu kiliziya i Nyamata bateyemo za gerenade abagore batwite bagatangira gupfa babareba. Abicanyi batemye umugabo muremure cyane amwikubitaho bamukataga igihanga n’icyuma. Amaraso ye yashotse kuri Kayitare kuko yari yamuryamiye bituma bamubona nk’uwapfuye.

Ati "Ariko ntibabyemeye ari bwo banteraga ibi byuma mu isura, mu mutwe, batema umusaya bangaragura, barahindukiza n’uwundi".

Abicanyi baratemye bageza saa kumi bavuza ifirimbi bose basohokera rmwe batwara amasanduku n’ibindi basahuye, abagore b’interahamwe binjiramo bacucura ibitenge, bacuza abagore bagenzi babo, abandi bakuramo inkweto bashatse n’ibindi baragenda. Bucyeye bwaho ni bwo interahamwe zagarutse zica abari mu gace ka kiliziya kitwa Maternité.

Kuwa 15 Mata hari abantu nka 10 cyangwa umunani bavuyemo bakiri bazima barimo na Kayitare. Bahise basubira i Kayumba mu ishyamba batangira urugendo rwo kwihisha kuko abicanyi bahigishaga imbwa uwo zivumbuye bakamwica. Ubwo buzima Kayitare na bagenzi be babutangiye kuwa 17 Mata kugeza kuri 14 Gicurasi 1994, ubwo Inkotanyi zabarokoraga.

Kayitare asaba ko urubyiruko rwakwigishwa amateka ya Jenoside kuko hari ababyumva nk’umugani ntibamenye impamvu byabayeho, uko byabayeho n’uko babyirinda binyuze mu kwimika ’Ndi Umunyarwanda’.

Ati "Urubyiruko rugomba kwigishwa amateka ya jenoside kuko akenshi usanga bahugiye mu bindi badashaka no kubimenya, ari agahe gato bamenya muri ino minsi ijana, ariko ntibakurikirane. Nta muntu w’urubyiruko mwahura ngo akubaze uko byagendaga".

Urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi mirongo ine. Urwa Ntarama rushyinguyemo abantu bagera ku 5000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi isaga ibihumbi mirongo ine