UrubutoNews: Carcarbaba yinjije ku isoko ry’u Rwanda imodoka zikorwa n’inganda zikomeye mu Bushinwa (Amafoto)

Leta y’u Rwanda ntihwema gukora amavugurura no gushyiraho ibikorwaremezo birimo ikoranabuhanga n’ibindi bigamije gufasha no korohereza abashora imari mu Rwanda baba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

UrubutoNews: Carcarbaba yinjije ku isoko ry’u Rwanda imodoka zikorwa n’inganda zikomeye mu Bushinwa (Amafoto)

Nk’ubu u Rwanda rwasinyanye n’ibihugu bitandukanye amasezerano yo gukumira gusoreshwa kabiri ibicuruzwa byinjira n’ibiva mu gihugu.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bifite abashoramari bakomeje kubenguka isoko ry’u Rwanda aho ishoramari riheruka ari iry’Ikigo Carcarbaba Ltd, gikora ubucuruzi bw’imodoka.

Carcarbaba yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2021, ikaba ari ikigo gihagarariye uruganda rwa Dongfeng Liuzhou Motor Co.Ltd n’urwa Liuzhou Wuling Motor Co. Ltd.

Ni inganda zikomeye mu Bushinwa kuko zicuruza miliyoni nyinshi z’imodoka buri mwaka mu bihugu birimo ibyo muri Aziya, u Burayi na Afurika.

Imodoka zikorwa n’izi nganda zirimo izibereye isoko ryo mu Rwanda by’umwihariko imiterere y’igihugu kandi ziri mu byiciro bihendukiye Abanyarwanda.

Ubwoko bw’imodoka zirimo iya Forthing SX5 SUV, Dongfeng Rich 6 Pickup, Forthing T5 EVO SUV, Forthing Lingzhi M3 Plus MPV n’izindi zitandukanye zikorwa n’uruganda rwa Dongfeng.

Hari n’ubundi bwoko bw’imodoka zitwara imizigo zirimo Wuling Rongguang mini truck 1.8L Pro, Wuling Rongguang mini Double Layer Box Truck, Wuling Rongguang mini Stake Truck Pro n’izindi zikorwa n’uruganda rwa Wuling.

Nk’urugero rw’imodoka ya T5 EVO ikorwa n’uruganda rwa DongFeng, ifite uburebure bwa metero 4565 ndetse n’ubugari bwa 1860 mu gihe uburebure uva hasi ujya hejuru ari 1690.

Ni imodoka ifite imyanya itanu, aho kugira ngo ibe yuzuye neza lisansi [fulltank] iba yanyoye litiro 55. Ni mu gihe kugira ngo ikore ibilometero 100, iba yanyoye litiro esheshatu.

Imodoka zose Carcarbaba yazanye ku isoko ryo mu Rwanda zakozwe mu 2021.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Carcarbaba muri Afurika, Nick Duan, yavuze ko bahisemo gukorera mu Rwanda nk’igihugu gikomeje korohereza abashoramari ariko banashaka no kubona inzira ibafasha kwagurira ibikorwa byabo muri Afurika yose.

Nick yavuze ko mbere yo gushora imari mu Rwanda babanje kwiga isoko, bamenya imiterere y’u Rwanda n’imodoka zirubereye, ibyo Abanyarwanda bakeneye ndetse n’ubushobozi muri rusange.

Yakomeje agira ati “Indi mpamvu ikomeye twahisemo gukorera mu Rwanda ni uko, igihugu cyacu cy’u Bushinwa gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.”

Abanyarwanda bashyizwe igorora…...

Ikigo cya Carcarbaba kije gukorera mu Rwanda giherutse gusinyana amasezerano na Minisiteri y’Uburezi binyuze mu Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro.

Ni amasezerano ateganya ko iki kigo kizafasha mu kuba abanyeshuri bo muri IPRC-Kigali bazajya bahabwa ubumenyi n’izi nganda zikorana na Carcarbaba.

Bukubiye mu byiciro birimo butanzwe n’abahanga baje kubutangira mu Rwanda no kuba abanyeshuri bava mu Rwanda bakajya kwihugurira muri izo nganda.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Carcarbaba, Bugingo Erneste yavuze ko abaguze imodoka muri iki kigo bahabwa imyaka itatu yo kuba iyo modoka iramutse igize ikibazo bayisubizayo

Umuyobozi ushinzwe guhuza ikigo n’inganda mu bijyanye no kwigisha no guhugura abanyeshuri n’abarimu muri IPRC Kigali, Mutaganira Fidèle yavuze ko ubu bufatanye na Carcarbaba buzagira uruhare rukomeye mu guhuza ibyigishwa n’ibiri ku isoko ry’umurimo.

Ati “Biba bisaba ko tugirana imikoranire n’inganda mu gukora integanyanyigisho kugira ngo nibarangiza kwiga bazajye gusubiza ibibazo biri mu nganda, mu gukora izo nteganyanyigisho dusabwa gukorana n’inganda.”

Yakomeje agira ati “Ku bijyanye no kwimenyereza umwuga mu gihe abanyeshuri bakiri ku ishuri bafata umwanya bakajya kwimenyereza mu nganda cyangwa mu buryo bubafasha kugira ngo bazabone akazi. Uretse abanyeshuri kandi n’abarimu babigisha bisaba ko bagenda bongera ubumenyi.”

Mutangana avuga ko andi mahirwe adasanzwe ari mu bufatanye bagiranye na Carcarbaba, harimo kuba iki kigo cyafasha mu kubahuza n’izindi nganda zafasha IPRC Kigali mu bushakashatsi.

Ku ruhande rwa Carcarbaba, ubuyobozi buvuga ko uretse guhugura Abanyarwanda banabaha akazi.

Nick Duan ati “Nubwo ari ikigo cyanditse ko ari icy’abanyamahanga ariko dukorera mu Rwanda kandi dukorera Abanyarwanda kuko n’unareba neza, urasanga abakozi dukoresha hano abenshi ari Abanyarwanda.”

Carcarbaba ifite imodoka nyinshi kandi z'ubwoko butandukanye

Yakomeje agira ati “Kubera ko abakiliya bacu ari Abanyarwanda, ni yo mpamvu natwe dukorera Abanyarwanda kandi dufite intego yo kuba ikigo gicuruza imodoka cyizewe hano mu Rwanda.”

Ubuyobozi bwa Carcarbaba butangaza ko kugeza ubu ikigo gikoresha abakozi barenga 20 kandi abenshi ari Abanyarwanda ndetse n’abazahugurwa binyuze mu bufatanye bwa IPRC na Carcarbaba, bazahabwa akazi.

Abikorera bakiranye yombi Carcarbaba

Uretse ubucuruzi bw’imodoka, Ikigo cya Carcarbaba cyazanye n’ibikoresho byifashishwa mu kuzikora igihe zagize ibibazo [spare parts].

Ni ibintu abikorera n’abagana iki kigo bagaragaza nk’ibije gukemura ibibazo birimo kuba bamwe baburaga aho bakoresha imodoka zabo cyangwa bakabura aho bagurira ibyo byuma byifashishwa mu gukora imodoka zagize ibibazo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, Fred Seka Rwumbuguza avuga ko kuba Carcarbaba yaje ku isoko izanye ubwo bushobozi bizongerera abaguzi amahitamo.

Ati “Iri shoramari rije guha amahirwe abantu yo kuba bahitamo imodoka zitandukanye kuko uko abashoramari biyongera bakongera n’izi modoka bituma n’isoko ryaguka.

Yakomeje agira ati “Aba bantu baje kwiyongera ku isoko ryo gucuruza imodoka, niba twari dufite amahitamo amwe cyangwa abiri, ubu Umunyarwanda afite uburenganzira bwo guhitamo ibimunogeye.”

Seka Fred unasanzwe afite Gorilla Logistics Ltd gifasha abantu kohereza ibicuruzwa mu mahanga no kubizana mu Rwanda avuga ko kuri ubu imodoka nini zitwara ibicuruzwa zikoreshwa mu Rwanda inyinshi ari izituruka mu Bushinwa.

Seka avuga kandi ko kuba ikigo nka Carcarbaba gishoye imari mu Rwanda ari ubutumwa ku bindi bigo byari bifite igitekerezo cyo gushora mu Rwanda ariko bitaragira icyizere.

Ati “Ni amahirwe aha cya cyizere abandi bashoramari bakabona ko mugenzi wabo yaje gushora imari mu Rwanda bityo na bo bakaba babona ko bishoboka bakagana isoko ry’u Rwanda.”

Imodoka zikoresha amashanyarazi ziraza ‘vuba’

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gushishikariza Abaturarwanda kuyoboka ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi hagamijwe kurinda iyangirika ry’ibidukikije.

Ni muri urwo rwego kandi Leta yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa n’ubundi bwose bushoboka.

Inganda za Wuling na Dongfeng zisanzwe zikora imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse nka Wuling yo ifite inararibonye kuko imaze imyaka irenga itatu ikora izo modoka.

Umuyobozi Mukuru wa Carcarbaba, Nick Duan yavuze na bo bafite gahunda yo kuzana izo modoka zikoresha amashanyarazi ndetse mu gihe cya vuba baratangira kubaka hirya no hino amasitasiyo afasha abafite imodoka gushyiramo amashanyarazi.

Ati “Ntabwo dushaka gusigara inyuma, dufite gahunda y’uko muri uyu mwaka tuzaba twazanye imodoka zikoresha amashanyarazi hano mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Tugomba gutangirana n’imodoka zikorwa na Wuling kuko bo bamaze igihe bakora izo modoka zikoresha amashanyarazi kandi hari ibihugu byinshi bagurishamo imodoka zabo zikoresha amashanyarazi.”

Ubuyobozi bwa Carcarbaba butangaza kandi ko abakiliya bagura imodoka zayo bashyirirwaho uburyo bwo kwishyura mu byiciro ku buryo n’uwaba afite amafaranga make ashobora kuganira na bo bakamworohereza kwishyura.

Carcarbaba ifite n'imodoka nto zifasha mu bucuruzi no gutwara imizigo
Carcarbaba izanye imodoka zigezweho kandi zibereye isoko ry'u Rwanda cyane ko zidahenda
Ikigo Carcarbaba cyazanye na Spare parts zo kwifashisha mu gihe imdoka yagize ikibazo
Ikigo Carcarbaba cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda mu bucuruzi bw'imodoka zikorwa n'inganda zikomeye mu Bushinwa
Imodoka Carcarbaba izanye mu Rwanda ni nshya
Imodoka ya Joyear SX5, iri mu zigezweho muri iki gihe ni imwe mu zicuruzwa na Carcarbaba
Imodoka ya Rich6 ni imwe mu zigezweho zikunzwe gukoreshwa na benshi hano mu Rwanda
Imodoka zicuruzwa na Carcarbaba zose zakozwe mu mwaka wa 2021
Imodoka zikorwa n'uruganda rwa Wuling zizwiho gukomera no kugira umwihariko wo kugenda ahantu hari imisozi
Rwiyemezamirimo Seka Fred yahise agura imodoka ya miliyoni 20Frw mu Kigo Carcarbaba
Ubwoko butandukanye bw'imodoka zikorwa n'inganda zikomeye mu Bushinwa bwagejejwe ku isoko ry'u Rwanda
Abakobwa b'uburanga bo muri Kigali Protocal isanzwe ifasha muri 'Protocole' z'ibirori n'inama zitandukanye
Abakozi ba Carcarbaba abenshi ni Abanyarwanda
Byari ibyishimo ku bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry'Ikigo Carcarbaba mu Rwanda
Ikigo Carcarbaba cyafunguwe ku mugaragaro mu Rwanda
Mutangana yavuze ko ubufatanye bwa IPRC na Carcarbaba buzafungura amarembo ku banyarwanda benshi by'umwihariko abiga muri IPRC Kigali
Mutangana yavuze ko ubufatanye bwa IPRC na Carcarbaba buzafungura amarembo ku banyarwanda benshi by'umwihariko abiga muri IPRC Kigali
Umunyamakuru Nzeyimana Luckman niwe wayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Ikigo Carcarbaba mu Rwanda
Umuyobozi Nick Duan yavuze ko bahisemo isoko ryo mu Rwanda nyuma yo kubona ko imodoka zikorwa n'inganda za Wuling na DongFeng ziberanye narwo
Umuyobozi ushinzwe abakozi mu kigo Choice Africa Investiment Ltd, Jean Claude Gaga yafashe ifoto y'urwibutso kuri izi modoka zicuruzwa na Carcarbaba
Umuyobozi wa Gorilla Logistics Ltd, yavuze ko ari amahirwe kuba Ikigo Carcarbaba kinjiye ku isoko ry'u Rwanda
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashinwa n’Abanyarwanda, Yin Qingri yashimye abashinze Carcarbaba bahisemo u Rwanda nk’ahantu bashora imari