UrubutoNews: Ubuzima bw’Abanya-Afghanistan bahungiye mu Rwanda; bamwe babonye akazi muri UR

Intugunda zo muri Afghanistan zasize ubuzima bwa benshi mu kangaratete, batazi uko ejo habo hazamera basigara ari abo kubara ubukeye gusa. Bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 600 babuze aho bikinga bakerekeza mu bihugu bitandukanye bashaka ubuhungiro, kimwe muri ibyo ni u Rwanda.

Abo u Rwanda rwakiriye ni abanyeshuri bo mu muryango utanga uburezi witwa “SOLA”. 250 n’imiryango yabo nibo bahawe icumbi mu Rwanda.

Fatema Samim ni umwe muri abo, avuka mu Burengerazuba bwa Afghanistan, yageze mu Rwanda nyuma y’igihe kinini akiza amagara ye kubera intambara y’Aba-Taliban. Yamaze igihe kinini agenda yihishahisha we n’umwana we n’abana be b’abahungu babiri.

Samim yari asanzwe ari Umuyobozi w’umushinga wita ku kubyaza umusaruro amazi y’imvura muri Kaminuza ya Herat. Ni umushinga waterwaga inkunga n’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryita kuri Siyansi, Engineering n’Ubuvuzi, NASEM.

Nawe ni umuntu wize Siyansi kuko ari impuguke muri Civil Engeenering. NASEM yaramufashije we n’umuryango we bava i Kabul, mu rugendo rw’amasaha 12 rwanyuze muri Pakistan bisanga i Kigali.

Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bantu bo muri Kaminuza y’u Rwanda ni uko Samim n’abandi bagenzi be bane b’impuguke muri Siyansi mu bijyanye no kwita ku mazi, bahawe akazi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nta makuru menshi atangwa y’uburyo bahawe akazi gusa ni Abarimu bungirije muri Kaminuza y’u Rwanda, muri Koleji ya Siyansi n’Ikoranabuhanga. Kugira ngo babone ako kazi, byaturutse ku bufasha bwa NASEM.

Si mu Rwanda gusa bafashijwe kubona akazi kuko nka Kaminuza ya Michigan iri kwita ku banya-Afghanistan 23 mu gihe bategereje Viza zibemerera gukomeza gutura muri Amerika. Abo ni abahanga mu bijyanye n’ubuhinzi.

Gusa ariko hari n’abandi bageze nko muri Amerika bakaba bakiri mu buzima bugoye mu bigo bya gisirikare bacumbikiwemo.

NASEM ibatera inkunga binyuze mu ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Iterambere.

Umuyobozi wa gahunda yo guteza imbere amasomo ya Siyansi muri Amerika, Marcia McNutt, yatangaje ko mu gufasha aba bimukira, u Rwanda rwaje mu ntekerezo bwa mbere biturutse ku muhate warwo mu guteza imbere siyansi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangarije Science ati “u Rwanda ruhora iteka rufunguriye imiryango impunzi”.

Naeem Salarzai wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no kwita ku mazi muri Guverinoma ya Afghanistan, we ati “ Ntabwo nigeze ntekereza na rimwe ko nzisanga mu Rwanda”.

Salarzai yari umuyobozi w’itsinda rigari ry’abantu 200 baharaniraga ko igihugu kibona amazi kandi bashaka ko kigirana amasezerano na Iran ku bijyanye n’imikoreshereze y’amazi.

Kabul imaze gufatwa, Salarzai yari afite impungenge ku buzima bwe kuko yari afite imikoranire na NASEM. Yamaze iminsi myinshi ahunga ava mu nzu imwe ajya mu yindi i Kabul yihishe Aba-Taliban.

Muri Kanama umwaka ushize, NASEM yamujyanye ku Kibuga cy’indege mu buryo bugoye ku buryo hari n’aho yageze agahinda umushyitsi aziko ari bupfe.

Nyuma y’ibyumweru atazi niba ari buramuke, yaje kugera muri Pakistan, umuryango we uva i Islamabad werekeza i Kigali. Ati “Twabonye ahantu heza hatoshye kandi hafite isuku. Twatangiye kuhakunda ku munsi wa mbere.”

NASEM yakoranye ibiganiro na Kaminuza y’u Rwanda maze Salarzai na Samim bahabwa amasezerano y’akazi y’umwaka. Bafite inshingano zo kugenzura integanyanyigisho y’abiga muri Masters, bagakurikirana imyigire y’abanyeshuri, bagasoma ibitabo byabo hanyuma muri Gashyantare uyu mwaka bazatangira kwigisha.

Nubwo bari mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho bifuza kujya gutura. Samim ati “Kigali ni ahantu heza, by’igihe gito”.

Fatema Samim, yahoze ari Umuyobozi w’amasomo muri Kaminuza ya Herat. Ni umwe mu bahanga mu bijyanye no kwita ku mazi bahungiye mu Rwanda ku bufasha bw’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe riteza imbere amasomo ya Siyansi, Engineering n’Ubuvuzi
Naeem Salarzai yahawe amasezerano y'umwaka umwe muri Kaminuza y'u Rwanda nk'umwarimu wungirije